Polisi mu Mujyi wa Kigali ntibona urusaku nk’ikibazo cyananiranye gukemuka

Sangiza iyi nkuru

Mu Mujyi wa Kigali hamwe na hamwe haracyumvikana urusaku rukabije kuba rwinshi mu duce abaturage batuyemo, akenshi ruturuka mu tubari, amahoteli ndetse n’insengero. Ibi rero bikaba bibangamira abaturage bahatuye, kuko akenshi usanga urwo rusaku rugeza mu masaha akuze y’ijoro.

Nyiramana Betty ni umubyeyi umaze igihe gito yibarutse, atuye mu gace ka Remera hafi ya stade, inyuma gato y’aho bakunze kwita mu migina, yagize ati: “umwana wanjye ashobora kuzarwara umutima kubera kudasinzira, n’iyo agatotsi kamutwaye ashigukira hejuru kubera ingoma ziba zisakuza hafi aho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mbarushimana Sadi nawe atuye mu Gatenga, ni umugabo wubatse, akorera mu ntara y’Amajyepfo agataha muri weekend. Yatangaje ko urusaku rubangamira abaturage mu gihe baba bakeneye kuruhuka ngo batangire akazi k’icyumweru batuje mu ntekerezo, yagize ati “biba bigoye kumara iminsi itanu utagera mu rugo, wataha ugirango uruhuke ugasanga hari urusaku rudatuma unasinzira”.

Kurwanya urusaku rukabije ni amabwiriza yashyizweho n’Umujyi wa Kigali mu 2014, agashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano. Ikibazo cy’urusaku na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda yakigarutseho ubwo yasozaga inama ya bureau politiki y’umuryango RPF-INKOTANYI kuwa 21/12/2014, aho yagize ati “Ni kuki gusenga cyangwa kwidagadura kwawe kwabuza amahoro undi utari kumwe na we utifuza kujya mu byo urimo cyangwa se ushaka kuruhuka?

Ubuyobozi bwa polisi mu Mujyi wa Kigali butangaza ko iki kibazo bakizi. Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu avuga ko iki kibazo bakizi. Yagize ati “dukunze kwakira ibibazo by’abaturage baduhamagara batugezaho ibibazo by’urusaku rukabije, ruturuka mu bubari cyangwa mu nsengero”.

Gusa Umuvugizi wa Police yemeza ko ikibazo cy’urusaku atari ikibazo cyananiranye gukemuka, ngo gusa baracyagerageza kuganira n’abafite ibikorwa biteza urwo rusaku ngo barebe uburyo bagenda babigabanya bikareka kubangamira abandi baturage batuye aho. Ngo iyo umuturage abahamagaye akabamenyesha ikibazo cy’aho urusaku rugaragara, barahagera, bakavugana na ba nyir’akabari cyangwa urusengero uburyo bagabanya urusaku.

Umuvugizi wa police mu Mujyi wa Kigali kandi akomeza atangaza ko bazakomeza ibiganiro n’abafite ibyo bikorwa, ndetse bakanakorana n’izindi nzego bireba kugirango iki kibazo kigende gikemuka. Akomeza akangurira abaturage gukomeza gutungira police y’u Rwanda agatoki aho urusaku rukabije rugaragara, bakareka kwiyumvisha ko ari ikibazo cyananiranye, ahubwo inzego bireba zigakomeza gufatanya gushaka umuti.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Nsengiyumva Philippe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *