Mu by’ukuri turifuza gupfa (we really want to die) ni imvugo yumvikana mu barwanyi bakekwaho kuba mu mutwe wa leta ya kiyisilamu (ISIS) bafashwe n’ingabo za Irak zibafungiye mu buzima bukomeje kwibazwaho.
Abo barwanyi bafashwe n’izo ngabo ubwo zahanganaga nabo mu mujyi wa Mosul izi nyeshyamba zari zimaze igihe kinini zarigaruriye.
Ubuzima bwabo bukomeje kwibazwaho n’ababonye ifoto yabo n’iy’aho bafungiye bameze nk’ibikanka, bahekeranye bamwe ku bitugu by’abandi. Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko bafungiye mu bushyuhe bwinshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo gereza itagira icyuma kiyiyoboramo umuyaga ngo irimo ubushyuhe bwa degree Celsius 45(45C heat), kandi ngo nta muriro uharangwa.
Amagana y’abo barwanyi ngo bafungiye mu cyumba kitabona gifunganye aho bahekeranye, amajwi yabo ni ukwisabira ko bakwicwa bikagira inzira.
Muri ubwo buzima babayeho ngo banduye indwara zitandukanye nkuko byemezwe n’Umuyobozi ushinzwe gereza muri Irak, unemeza ko iyo gereza ifungiwemo imfungwa 370.
Akomeza avuga ko izo mfungwa zanduye indwara zitandukanye z’ibyorezo , zirimo iz’uruhu kuko ngo batajya bajyanwa ku zuba.
Abenshi ntibabasha kugenda, amaguru yabo yarabyimbye kubera ko batava aho bari.
Iyo gereza imaze gufungirwamo abagororwa basaga 1150 mu mezi atatu ashize, 450 muri bo boherejwe i Badgad kugirango bakorweho iperereza ryimbitse.
Abana n’abagore bashinjwa kuba mu barwanyi ba ISIS bajyanywe mu kigo cyashyizwe ahitwa i Bartella, mu Burasirazuba bwa Mosul.
Bamwe muri abo bagororwa bavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP bavuze ko ari abere.
Umwe mu bari abakozi ba leta yagize ati “ Muri bariya ntiwabonamo abarenze 10 bari muri ISIS. Ariko bose bamze amezi asaga 6 hano. Kuva nahagera hashize amezi umunani, nabonye izuba umunsi umwe.”
Akomeza atangaza ko hari abagororwa babiri bapfuye, abafite ibisebe ngo iyo bagiye kwa muganga ngo bagaruka nta maboko cyangwa amaguru bafite byaciwe.
Undi ati “ Turifuza gupfa bya nyabyo nta n’umwe muri twe wari wigera asurwa, abavandimwe bacu, abo mu miryango yacu, yewe nta nubwo bazi aho duherereye.”
Ntakirutimana Deus


