Umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 utuye mu Kagari ka Ntunga mu mpera z’icyumweru gishize yafashwe ashinjwa kwiba umufuka w’ibigori maze ajyanwa mu kigo ngororamuco ubukwe yiteguraga buhita bupfa. Umukobwa bari gushyingiranwa akaba yarahise nawe aburirwa irengero.
Kuri uyu wa kane, itariki ya 20 Nyakanga 2016 twanyarukiye mu Murenge wa Mwurire maze dusanga inkuru yabaye kimomo ko ubukwe bw’umusore witeguraga kurushinga kuwa Gatandatu, itariki 22 butakibaye, havugwa byinshi bamwe bati amafaranga yacu twamutwerereye, abandi bati ukuntu atasibaga icyumba cy’amasengesho, aradusebeje .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twegereye bamwe mu baturage batuye muri aka gace hafi y’isoko rya Ntunga batubwira uko bakiriye aya makuru.
Umwe muri bo ati: “Twasenganaga tumubona nk’umwizerwa none aradusebeje ubukwe bwo ntibukibaye ubu twaguye mu kantu gusa birabaje ariko igitangaje nuko uriya musore we yantunguye pe yakundaga kujya mu cyumba cy’amasengesho.”
Nyuma yo kumenya ko umukobwa yasabye atuye mu Murenge wa Gahengeri twanyarukiye aho atuye dore ko byadutwaye iminota 30 gusa kuko ari imirenge yageranye.
Abo mu muryango w’umukobwa nta numwe twabashije kuvugana nawe dore ko baguye mu kantu nyuma kumva ko uwari ugiye kuba umukwe wabo yajyanwe mu kigo ngororamuco ahasanzwe hajyanwa inzererezi.
Twegereye abaturanyi babo batubwira ko batunguwe.
Umwe muri abo ni Habimana Jean Damascene avuga ko biteguraga ubukwe bw’umuturanyi wabo ariko bamenye ko ubukwe butakibaye kuwa mbere.
Yagize ati: “Ubukwe bwagombaga kuba kuwa gatatu none harabura iminsi 2 gusa umuhungu twamenye ko yibye ku cyumweru nimugoroba kandi imyiteguro bari bayigeze kure ariko biratunguranye cyane kuko batubwiraga ko bose ari abanyamasengesho.”
Andi makuru twamenye nuko nyuma yo kumva inkuru y’uko umuhungu yajyanwe mu kigo ngororamuco, umukobwa nawe yaburiwe irengero bikavugwa ko nta muturage wongeye kumuca iryera.
Uwo mukobwa w’imyaka 23 akaba yararangije amashuri yisumbuye umwaka ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin


