Uganda: Urukiko rwategetse gufata umunyemari Molly Katanga ushinjwa kwica umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ibanze rwa Nakawa rwasohoye icyemezo cyo guta muri yombi Molly Katanga ukurikiranweho icyaha cyo kwica umugabo we, Henry Katanga, nyuma yo gusanga imbunda yakoreshejwe mu kumwica iriho ibikumwe bye.

Icyemezo cyo kumuta muri yombi cyo kuwa 22 Mutarama kigira kiti “ Mu gihe ushinjwa 1, Katanga Molly akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi binyuranyije n’ingingo ya 11 n’iya 189 z’itegeko ryerekeye amategeko ahana Cap 120, murasabwa gufata Katanga Molly no kumugeza imbere yanjye vuba bishoboka.”

Bivugwa ko umupolisi ushinzwe iperereza ahakorewe icyaha, (Scene Of Crime Officer) yageze aho byabereye maze ahakura samples nyinshi zo gusesengura. Isuzuma rya ADN kuri pistolet, ryagaragaye ko ibikumwe bya Molly Katanga ari byo byiganje ku mbarutso.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko ibikumwe bya Molly byabonetse ku mbarutso, kandi ibitoyi byabonetse ari iby’amasasu ya pistol yakuwe aho icyaha cyakorewe. Ubushinjacyaha bukavuga ko nta kwiregura abaregwa bafite, kandi ko bagomba guhamwa n’icyaha baregwa.

Katanga, umunyemari ukomeye wagurizaga amafaranga bamusanze yapfuye mu gitondo cyo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2023, mu cyumba cye cyo kuraramo mu rugo rwe i Mbuya, Kampala.

Urukiko kugeza ubu rwari rufunze abakobwa ba Molly, Martha Nkwanzi Katanga na Patricia Kakwanza uzwi ku izina rya Tricia; umukozi wo mu rugo, George Amanyire na Charles Otai, aho bafungiwe muri Gereza ya Luzira bakurikiranweho uruhare mu rupfu rw’uyu mucuruzi.

Leta kandi yashinjaga Molly Katanga icyaha cyo kwica umugabo we ariko ukekwaho icyaha akaba ataritaba urukiko.

Abunganira Molly bavuze ko akiri mu bitaro kubera ibikomere bivugwa ko yagize mu mirwano n’umugabo we wapfuye mu gitondo cyo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2023.

Nk’uko byatangajwe na Kampala Associated Advocates, ngo nyuma yo kubagwa inshuro nyinshi kwa Molly, yagize uburwayi budahagarara mu mutwe we, bigaragazwa n’ibisebe bikomeje ndetse no kugira isereri bikaba byaragize ingaruka ku kugenda kwe.

Kubera iyo mpamvu, abanyamategeko bavuze ko abaganga basabye ko Molly yakorerwa ibizamini bya MRI mu bwonko kugira ngo bamenye intandaro yo kudakira / no kwirabura mu bice bimwe by’umutwe n’iyo sereri idashira.

Chimpreports ivuga ko uru rubanza rurimo imiryango ikomeye ya gisirikare ikize cyane ubu ikoresha inzego za leta kugirango yangize dosiye y’uruhande rumwe cyangwa urundi.

Umuryango wa Katanga wemera ko Molly yatwaye nkana ubuzima bw’umugabo we.

Icyakora, inshuti magara za Molly zagerageje kumugaragaza nk’uwakorewe ihohoterwa ryo mu rugo wakomeretse kubera ihohoterwa ku mubiri yakorewe n’umugabo we wapfuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *