Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aravuga ko u Rwanda rugiye kubona imbangukiragutabara 200 mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kugera aho zikenewe mu gihugu hose, mu gihe ashimangira ko mu mpera z’uyu mwaka ikibazo cy’ibura ryazo kizaba cyakemutse.
Dr Nsazimana yatangaje ibi, kuri uyu wa 23 Mutarama, mu Nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, ihuriro Abanyarwanda baganiriramo ku bibazo bifitiye igihugu akamaro harimo iterambere ry’igihugu, ubumwe, no guha imbaraga urubyiruko.
Kugeza ubu, igihugu gifite imbangukiragutabara 210 kuri 500 zisabwa kugira ngo urwego rw’ubuzima rutange serivisi z’ubuvuzi byihuse kandi neza.
Nsanzimana ubwo yitabiraga ikiganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ubukungu, ubushobozi bw’inzego gakondo n’izizamuka, Nsanzimana yavuze ko imbangukiragutabara zimwe na zimwe zamaze kugera mu gihugu kandi zoherezwa mu bitaro bizikeneye kurusha ibindi.
Ati: “Mu mpera z’uyu mwaka [2024], ikibazo cy’ibura ry’imbangukiragutabara kizaba cyarakemutse kandi icyiciro gikurikiraho ni ukureba ko zifite ibikoresho by’ikoranabuhanga bikwiye mu kongera imikorere no kubanguka mu gutabara.”
Mu gihe hari intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima, mu rwego rwo kuzamura ibikorwa remezo by’ibitaro no guteza imbere ubuvuzi bw’indwara zitandukanye, Nsanzimana yemeye ko hakiri icyuho cy’abaganga ku barwayi.
Kugeza ubu, umubare w’abaganga ku barwayi ni umuganga umwe ku barwayi 1.000 mu gihe igipimo cyifuzwa kigomba kuba abaganga bane ku barwayi 1.000.
Ati: “Twebwe rero, twashyizeho gahunda yo gukuba kane umubare uriho mu myaka ine kandi ibi tumaze amezi arindwi tubikora. Ibi n’ukongera umubare w’abanyeshuri biga ubuvuzi bakikuba inshuro eshatu. Twanditse kandi abanyeshuri 1.000 b’ababyaza kugira ngo bakemure ikibazo cy’ibura ryabo. ”
Mu bimaze kugerwaho, Nsanzimana yavuze ko irangizwa ry’ibitaro by’akarere ka Nyabikenke, ibitaro by’ababyeyi bya mbere mu Karere ka Muhanga, ndetse no guhindura ibitaro 10 byo muri buri karere bikagera ku rwego rw’ibitaro bya kaminuza kugira ngo bigabanye urugendo rukorwa n’abarwayi bashaka ubuvuzi.
Minisitiri yashishikarije Abanyarwanda kwisuzumisha kwa buri gihe kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, gukora imyitozo ngororamubiri myinshi, mu rwego rwo kwirinda indwara nyinshi zitandura abantu bahura na zo mu gihugu.
Ati: “Ubuzima bwacu ni ryo shoramari rikomeye ryacu.”


