Karongi: Dr Frank yijeje urubyiruko ruzajya rwihangira imirimo ko ruzajya rutangira gusora nyuma y'imyaka 2

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije rya Green Party, Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Karongi, ibikorwa byabereye mu kibuga kinini giherereye mu ishyamba rwagati mu murenge wa Rugabano mu kagari ka rufungo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo yagejeje ku babashije kuhagera na bo basaga n’abagenzi bigira ku isoko, yababwiye ko azibanda cyane ku kibazo cy’urubyiruko rutagira aakazi, ndetse anarukuriraho imisoro mu gihe kingana n’imyaka 2 mu gihe bazaba bahanze umushinga runaka.
Yagize ati”umusore cyangwa umukobwa wese uri munsi y’imyaka 35 y’amavuko uzhanga umushinga azamara imyaka 2 nta musoro atanga ndetse azanoroherezwa kuba yabona inguzanyo kugira ngo abanze abe yakwiteza imbere.”

P1030934
Nyuma ya ho, abarwanashyaka be bacinye akadiho karahava

Dr Habineza yakomeje avuga ko abantu bafite imyaka hagati ya 15 na 35 bazafashwa gutera imbere baba abize n’abatarize bazafashwa kwiteza imbere bashyirirwaho ibigo bibazamura ndetse nab o ubwabo bakazigishwa kuzamurana.
Yagize ati”tuzashyiraho ibigo bifasha urubyiruko rutize n’urwize rubashe kwihuguriramo uburyo bwo kwihangira imirimo, ariko tuzanashyiraho ibindi bizabafasha kwiga imishinga bityo rubashe guhashya ubukene.”
Yasobanuye kandi ko azahangana n’ikibazo cya ruswa kiganje mu buyobozi bukuru ku buryo amafaranga yaburirwaga irengero ari yo azajya aziba icyuho cy’imisoro rwakabaye rutanga mu gihe cy’imyaka 2 ruzaba ruri kwiyubaka.
Yagize ati”Ikintu cya mbere tuzakora, ni uguhangana n’ibifi binini byasshegeshe ubukungu bw’igihugu, birya imitungo bityo nitumara kugaruza ayo mafaranga byarigisaga, niyo azifashishwa mu kuzuza inshingano tuzaba twaremereye abanyagihugu.”
Icyo abaturage babivugaho
Bamwe mu baturage bavuganye na bwiza.com bavuze ko ibyo bitekerezo ari byiza ariko ko bafite ikibazo cyo kuba ari ubwa mbere bari bamubonye bityo bamusaba ko yazagaruka bakaganira neza kuko bagomba kubanza kumusobanukirwa.
P1030934
Nyuma ya ho, abarwanashyaka be bacinye akadiho karahava

Umukecuru wabwiye bwiza.com ko yitwa Mukabahizi yagize ati”n’ubu impamvu hatari abantu benshi, uyu ni umunsi w’isoko abantu benshi ni ho bibereye ntibamenye ibye, gusa iyo bajya kubimenya mbere baba bazindutse cyangwa bakabanza guca hano.”
Kimwe n’abandi baturage baganiriye n’iki kinyamakuru bavuze ko uretse kuba yiyamamaje ku munsi abaturage baba bahugiranye mu by’ubucuruzi bubera hafi y’aho ibi byabereye, bafite n’ikibazo ko ari ubwa mbere bari bamubonye yewe abandi bakaba bataranamenye ibyo kubagenderera kwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Habineza yagendereye akarere ka Karongi mu bikorwa byo kwiyamamaza ku nshuro ye ya Gatandatu, akaba yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka akigarurira imitima ya benshi atitaye ku mbogamizi ahura na zo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *