Muri Leta ya Alabama hishwe umwicanyi Kenneth Eugene Smith wahamwe n’icyaha hakoreshejwe gaz ya nitrogen, ku nshuro ya mbere hakoreshejwe ubu buryo mu gutanga igihano cy’urupfu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Smith, ufite imyaka 58, yatsinzwe ubujurire bwa nyuma mu Rukiko rw’Ikirenga no muri rumwe mu rukiko rw’ubujurire rw’iyi leta, aho yavugaga ko kwicwa gutya ari ubugome kandi ari igihano kidasanzwe.
Mu 2022, Alabama yagerageje kwica Smith ikoresheje urushinge ntibyakunda nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga. Ntibyakunze nyuma y’uko abo kurumutera babuze umutsi mbere y’uko icyemezo cya leta cyo kumwica gita agaciro saa sita z’ijoro.
Yahamwe n’icyaha mu 1989 cyo kwica umugore w’umuvugabutumwa, Elizabeth Sennett, mu kazi yari yahawe n’umugabo w’uyu mugore.
Eugene Smith yari umwe mu bagabo babiri bahamwe no kwica Elizabeth Sennett wari ufite imyaka 45 bakishyurwa $1,000, babikoze kuwa 18 Werurwe1988.
Yakubiswe ikintu cy’icyuma banamujomba icyuma mu gatuza no mu ijosi, kumwica babikoze mu gisa n’ubujura bwo kumena ukinjira mu nzu y’abandi.
Umugabo we, umuvugabutumwa wari warazonzwe n’amadeni, niwe wacuze uwo mugambi agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi. Yaje kwiyahura ubwo abakora iperereza bari begereje kugera ku kuri kw’ibyabaye.
Nk’uko ikigo gishinzwe amakuru ku bihano by’urupfu kibitangaza, Smith ni we muntu wa mbere wishwe hakoreshejwe gaze ya nitrogen aho ariho hose ku Isi.


