Abikesheje Uburusiya, Ibrahim Traoré yaguze intwaro zigezweho zikaze

Sangiza iyi nkuru

Abifashijwe n’igihugu cy’Uburusiya, Perezida wa Burkinafaso, Ibrahim Traoré, yiyemeje kurinda akarere iki gihugu giherereyemo ndetse n’igihugu cye ibitero by’ibyihebe no kubikura mu birindiro birimo burundu. Mu mvugo ye, perezida w’inzibacyuho wa Burukinafaso arema agatima ingabo z’igihugu cye azibwira gukomeza kwambarira urugamba, no kwitegura byisumbuyeho guhashya iterabwoba. Ibrahim Traoré yatangaje ko yaguze intwaro zigezweho. Abikesheje Uburusiya, ingabo za Burkinafaso zamaze kwibikaho intwaro za misile zigezweho kandi zifite imbaraga. Ngo igihugu kandi cyaguze n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Ku bwa Perezida Ibrahim Traoré, “misile nshya twaguze zageragejwe i Djibo mu Gushyingo 2023, kandi zagaragaje imbaraga zihambaye ugereranije na misile zakoreshwaga mbere”. Ibrahim Traoré yavuze ko uretse izo misile, n’izindi ntwaro zikomeye zatumijwe, mu rwego rwo kwitegura ikindi cyiciro cy’urugamba rukaze mu minsi iri imbere. Ati” Ibindi bikoresho by’intambara byo ku butaka bikenewe nabyo bizaboneka muri uyu mwaka. Hagamijwe kongerera imbaraga ingabo”.

Gusa yanahumurije abaturage be ababwira ko gucunga neza ubukungu bw’igihugu, byatumye hatabaho gutagaguza amafarangayose mu by’intambara, nubwo ibikoresho by’intambara byaguzwe bihenze. Ati «  Ibyo dushora byose tubisohora mu bunyangamugayo, kuko tugomba gucunga neza umutungo w’igihugu  ».
Kuri Ibrahim Traoré, imikorere nk’iyo yita kugucunga neza ibya rubanda ariko inagamije guhashya iterabwoba ngo igarure ituze mu gihugu, izatuma Burukinafaso, umunsi umwe itsinda iterabwoba burundu.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *