Sen. Muyumba yasabye UDPS ya Tshisekedi gusaba imbabazi Kabila imaze igihe yitirira u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Francine Muyumba, yasabye ishyaka UDPS rya Tshisekedi gusaba imbabazi Joseph Kabila, nyuma y’imyaka myinshi rimwita Umunyarwanda.

Ni mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Joseph Kabila iheruka gufatirwa muri Afurika y’Epfo aho yamurikiye igitabo yanditse yitegura gusoza ‘doctorat’ ifatanye n’iya se umubyara, Laurent-DĂ©sirĂ© Kabila.

Muyumba mu kugaragaza ko aba bombi basa, yavuze ko “mu myaka 20 yose UDPS na ‘diaspora’ yayo babeshye abaturage ba Congo ndetse n’amahanga ko Joseph Kabila atari umuhungu wa Mzee, ndetse ku bwabo ko ari Umunyarwanda”.

“Uyu munsi bakwiye kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi Joseph Kabila n’umuryango we”.

Iturufu y’uko Joseph Kabila atari umunye-Congo ahubwo akaba Umunyarwanda yakunze gukoreshwa cyane na Etienne Tshisekedi wa Mulumba (se wa FĂ©lix Tshisekedi) bahanganye cyane muri Politiki ya RDC.

Uyu n’abambari be bakunze gukwiza inkuru z’uko Joseph Kabila atari umuhungu wa Laurent-DĂ©sirĂ© Kabila, ko ahubwo uyu wayoboye RDC imyaka 18 ari Umunyarwanda (byakunze kuvugwa ko ari umuhungu wa Christophe Adrien Kanambe ufite inkomoko mu Rwanda na Marcelline Mukambukuje ufite inkomoko muri Uganda) ndetse n’ikimenyimenyi ngo akaba asa n’Abatutsi.

Iyi turufu yakoreshejwe cyane mu matora yo muri 2006 Kabila yatsinzemo Jean Pierre Bemba, gusa biba ngombwa ko Urukiko rw’Ikirenga rwa RDC rutesha agaciro ibyatangazwaga na bakeba be bavugaga ko ashobora kuba Umunyarwanda cyangwa umunya-Tanzania.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Sen. Muyumba yasabye UPDS ya Tshisekedi gusaba imbabazi Kabila imaze igihe yitirira u Rwanda
    Ni UDPS wangu! Reka kuyobya rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *