Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho by’abanyeshuri byiganjemo ibiryamirwa bigashya, kuri ubu bahawe ibindi bishya birimo matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).
Ni inkongi y’umuriro yibasiye iri shuri ku wa Kabiri, itariki ya 23 Mutarama 2024, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, mu gihe abanyeshuri bari barimo gusubiramo amasomo. Hahiye icyumba kimwe cyararagamo abanyeshuri b’abahungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko ibikoresho byahiye ari matela n’amashuka, imyambaro, amakaye n’ibindi bikoresho by’isuku.
Avuga ko impanuka ikiba Akarere ndetse n’Itorero EAR, ba nyiri ishuri, bihutiye gufasha abanyeshuri kugira ngo babone uko baryama ndetse banahabwa ibikoresho by’ibanze bifashishaga.
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 25 Mutarama 2024, ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza (MINEMA), bashyikirije aba banyeshuri ibikoresho bitandukanye.
Mukayiranga ati “Hari ubufasha twahawe na MINEMA, buri mwana arongera abone matela ye, amashuka, ibikoresho by’isuku, imyenda, inkweto, amakaye n’ibindi.”
Ashingiye ku kuba icyumba cyahiye kitari mu bwishingizi, yashishikarije abayobozi b’Ibigo by’amashuri gufata ubwishingizi bw’ibyumba by’amashuri, ku buryo mu gihe habaye impanuka bagobokwa nk’uko iyi nkuru dukesha KTRadio ikomeza ivuga.
Yagize ati “Twasanze icyumba abana bararagamo kitari mu bwishingizi, twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo na ba nyiracyo (EAR), tubereka ko ibyabaye ari uburangare, tubasaba ko ibikorwa remezo byose by’amashuri bigomba kuba mu bwishingizi, si na bo bonyine twabwiraga.”
Yongeyeho ko ibyabaye ari isomo ku mashuri yose, ku buryo abayobozi bayo bakwiye gushaka ubwishingizi bw’impanuka ku bikorwa remezo by’amashuri.


