ICJ yategetse Israel gukumira jenoside muri Gaza ariko ntiyayisaba guhagarika intambara

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Loni rwanzuye ko Israel igomba gufata ingamba zose zo gukumira ibikorwa bya jenoside muri Gaza, ariko ntirwayisabye guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare muri uyu mujyi.

Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) batangaga imyanzuro y’agateganyo mu rubanza ku byaha bya jenoside ishinjwa Israel rwatangijwe na Afurika y’Epfo.

Umwanzuro ku birego bya jenoside Afurika y’Epfo ishinja Israel ntabwo utegerejwe vuba aha gusa Israeli ihakana yivuye inyuma icyo kirego, ivuga ko “nta shingiro”.

Hagati aho, ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko umuyobozi wa CIA agomba guhura n’abayobozi ba Israel, Qatar na Misiri mu minsi iri imbere kugira ngo baganire ku kibazo gishya cyo guhagarika intambara muri Gaza.

Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko ibitero byo kwihorera bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 25.900, cyane cyane abagore n’abana.

Intambara iriho yatangiye nyuma y’uko Hamas igabye igitero mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, ikica abantu bagera ku 1300, biganjemo abasivili, kandi ikajyana bugwate abandi 240.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *