NEC yashyize ahagaragara ingehabihe y’amatora ya perezida n’abadepite

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) yashyize ahagaragara ingengabihe y’amatora ya perezida n’abadepite yo mu 2024 ateganijwe muri Nyakanga.

Igihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku itariki ya 22 Kamena, kikazarangira ku ya 13 Nyakanga mbere y’uko amatora atangira kuva ku itariki ya 14 na 16 Nyakanga, nk’uko byatangajwe na NEC kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Gashyantare.

Ikusanywa ry’ibikoresho by’amatora ryatangiye muri Mutarama rizarangira muri Gicurasi.

NEC izatangira kwakira indorerezi z’amatora kuva ku itariki ya 15 Werurwe kugeza 14 Nyakanga nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Urutonde rw’abatora ruzavugururwa kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Abakandida bigenga bazatangira gukusanya imikono y’abayoboke babo kuva ku itariki ya 18 Mata kugeza ku ya 30 Gicurasi. Abifuza kuba perezida bategekwa kuba bafite imikono 600 y’abatora biyandikishije mu gihugu hose, bivuze ko ari abantu 12 baturutse muri buri karere.

Urutonde rw’abatora rw’agateganyo ruzatangazwa bitarenze ku itariki ya 14 Kamena, mu gihe urutonde rwa nyuma ruzatangazwa ku ya 29 Kamena.

Kugena no gushyiraho abashinzwe amatora bizakorwa bitarenze ku itariki ya 14 Kamena.

Amahugurwa y’abaturage ku matora azakorwa hagati ya Gashyantare na Gicurasi.

Ibiganiro no guhura n’abafatanyabikorwa mu matora byatangiye muri Mutarama bikazakomeza kugeza muri Nyakanga.

Komisiyo y’amatora izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa perezida ndetse n’abadepite kuva ku itariki ya 17-30 Gicurasi.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemejwe ku mwanya wa perezida n’imyanya y’abadepite ruzatangazwa ku itariki ya 6 Kamena.

Urutonde rwa nyuma rw’abakandida bemejwe ruzatangazwa ku itariki ya 14 Kamena.

Igihe cyo kwiyamamaza cy’imitwe ya politiki n’abakandida bigenga kizatangira ku itariki ya 22 Kamena kirangire ku ya 13 Kamena.

Kujya mu matora

Abanyarwanda bazajya gutora ku itariki ya 14 na 16 Nyakanga.

Ku Banyarwanda bo mu mahanga, gutora perezida n’abadepite 53 bizaba ku itariki ya 14 Nyakanga.

Ku banyarwanda imbere mu gihugu, gutora perezida n’abadepite 53 bizaba ku itariki ya 15 Nyakanga.

Ku itariki ya 16 Nyakanga, abadepite 24 b’abagore bazatorwa n’inzego zidasanzwe, bitewe n’urwego rw’ubuyobozi.

Gutora abadepite babiri batorwa n’inama y’igihugu y’urubyiruko n’umudepite umwe utorwa n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga na byo bizaba ku itariki ya 16 Nyakanga.

Gutangaza ibyavuye mu matora

Ibisubizo by’agateganyo by’ibyavuye mu matora bizatangazwa ku itariki ya 20 Nyakanga, naho ibya nyuma bizatangazwe ku itariki ya 27 Nyakanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *