Umunyamakuru Umuhoza Honoré wa Radio/ TV Flash yatawe muri yombi kubera ibyaha ari gukurikiranwaho nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo muri yombi ku wa Gatanu, afatiwe mu Karere ka Gakenke .
Bivugwa ko hari umuntu uwo munyamakuru ukurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye yarimo amafaranga ibihumbi 400 Frw ariko agatinda kuyamwishyura.
Nyuma yo kubona ko akomeje kumwotsa igitutu ngo nibwo Umuhoza yaje kumuha sheki itazigamije undi na we ahitamo kubigeza kuri RIB.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangarije IGIHE ko afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze agira ati “Nibyo yafashwe nyuma yo kwanga kwitaba Ubugenzacyaha. Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye.”
Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.


