Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, aremeza ko bataranyurwa n’uburyo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano itegurwa nko mu bijyanye n’uburyo ibitekerezo bitangwa ndetse n’umusaruro uvamo, akaba yanahishuye ko yagiye yimwa ijambo muri iyi nama kandi yatumiwe.
Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 19 iherutse kuba kuva ku itariki ya 23 kugeza ku itariki ya 24 Mutarama 2024.
Ati “ Umushyikirano ubundi ni urwego rushyirwaho n’itegeko nshinga, kiba ari ikintu kiza gishobora guhuza Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika, ariko ntabwo turishimira cyane ukuntu Umushyikirano utegurwa kuko twe twumvaga mu mitegurire yawo hari ibindi bizanozwa ariko tuzengera tubibagezeho kurushaho, kuko iyo ubonye ukuntu ibitekerezo bitangwa n’umusaruro uvamo usanga mu by’ukuri haza nk’aho…ubona ko abayobozi bakuru baza kuganiriza abantu bitabiriye Umushyikirano bafite ibiganiro bateguye noneho abantu akaba ari byo baza gutangaho ibitekerezo…ugasanga ikintu kitari mu byo bateguye bigoye kugitangaho igitekerezo…”
Dr Habineza yakomeje avuga ko imitegurire y’Umushyikirano n’uburyo ibitekerezo bitangwa bazabisesengura neza bakongera bakageza ku babishinzwe uburyo byagombye gukorwa.
Abajijwe icyo abona cyakabaye gikomozwaho ariko kitakomojweho, Dr Habineza yagize ati “ Ni byinshi byagombye gukomozwaho kuko tuba twumva ko ubuzima bw’igihugu burebwa n’ibintu byinshi cyane ariko kubera ko nta nubwo tugishwa inama tutanaba no mu babitegura, twagombye no kuba mu bantu babitegura natwe, tukagira uruhare no kubitegura tukaba twatanga n’ibitekerezo byacu, rero reka tubisabire ko bazadutumira mu bategura inama y’Umushyikirano natwe tuzabafashe gutanga ibitekerezo byacu,”
Ku kijyanye no kumenya niba usibye gutumirwa bakagaragara mu Mushyikirano, baba bumva bawibonamo, Habineza yahishuye ko inshuro ebyiri z’Umushyikirano ziheruka yawitabiriye ariko ntahabwe ijambo.
Ati “ Niba ushaka ko nkivuga reka nkivuge. Imishyikirano ibiri yose iherutse uretse uyu turimo n’undi ariko mu yindi nasabaga ijambo, nkazamura ukuboko nk’inshuro nk’eshanu bakanyima ijambo. Noneho nyuma ya ho umwe mu bayoboye aza kumbwira ngo reka wowe nta jambo uhawe hano ufite aho uvugira uzajye uvugira aho uvugira ntabwo ugomba kuvugira hano mu mushyikirano.”
Yakomeje agira agira ati “ Byarambabaje cyane kuko mba natumiwe mu Mushyikirano na Perezida wa Repubulika bakambwira ngo ntabwo mfite uburenganzira bwo kuvugira mu Mushyikirano…ibyo byose biri mu bintu biturakaza rwose. Ukavuga ese kuki mba natumiwe nkaba ntemerewe kuvuga?! Noneho ugasanga mu by’ukuri hari abantu baba bicaye hariya, twebwe tuba twicaye inyuma ya Perezida wa Repubulika, abantu bicaye inyuma ya Perezida wa Repubulika…usanga iyo bamanitse ukuboko bigoye cyane ngo bahabwe ijambo. Ariko njyewe barabimbwiyengo mfite aho mvugira sigomba kuvugira mu Mushyikirano…”
Umuyobozi wa Green Party asanga kugirango iki kibazo gikemuke ari uko na bo bashyirwa mu bategura Umushyikirano.



3 Responses
Dr Habineza yahishuye ko yagiye yimwa ijambo mu Nama y’Umushyikirano kandi yatumiwe
umuntu wumugabo yirirwa mubujajwa we yatumije abashaka kubwira akavuga wowe ntiwaba prezida wurwanda
Dr Habineza yahishuye ko yagiye yimwa ijambo mu Nama y’Umushyikirano kandi yatumiwe
Ibyo bakubwiye nibyo none se ko uhorana iambo mu nteko wagiye ureka rubanda batabona uko babaza munteko bagahabwa ayo mahirwe koko,kubaza kwawe ni nkaho Ministre yabaza ikibazo President wa Repubulika mu baturtage.
Cyangwa uba ushaka kubaza ibibazo byo gu challenginga kugirango wigarurure amaranga mutima y’abaturage ko wabavugiye,ntibazariguhe rwose inshuro ijana
Dr Habineza yahishuye ko yagiye yimwa ijambo mu Nama y’Umushyikirano kandi yatumiwe
Ibyo Dr. Frank wa Green Party avuga nibyo rwose. Umushyikirano uburyo uteguyemo usanga hari abantu bamwe badashobora guhabwa ijambo ukibaza impamvu bikakuyobera. Uburyo utegurwa wagira ngo uba ugamije gusa kwereka amahanga ko mu Rwanda ibintu byose ari byiza ko ntawe ushobora gutanga igitekerezo kinyuranye n’icyo abayobozi b’igihugu bashaka. Hari n’ubwo usanga abantu bahabwa ijambo baba ari abantu bateguwe mbere bababwiye n’ibyo baza kuvuga, niyo mpamvu usanga abahabwa ijambo hafi ya bose bafata igihe kinini bari gushimagiza gusa bakirinda kuvuga ibibazo by’ingutu biriho bibangamiye rubanda. Ubu abanyamahanga bamwe bari muri iki gihugu cyacu kandi bazi neza ibibazo bihari barumiwe nabo, basigaye bibaza uko abanyarwanda bateye bikabayobera.