Guverinoma y’u Rwanda na Kompanyi mpuzamahanga ya Rio Tinto Minerals Developement Limited , byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium akunze kuboneka mu ntara y’Uburengerazuba bw’u rwanda.
Ni amabuye y’agaciro yifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo bateri za telefone, iza mudasobwa, iza cameras n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Mbere rero taliki 29 Mutarama 2024, nibwo Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko yatangiye imikoranire n’iyi kompanyi yo mu Bwongereza isanzwe izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yamina Karitanyi, umuyobozi mukuru wa Rwanda Mines, peteroli na gaze, yavuze ko kwinjira kwa Rio Tinto mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ,ari intambwe ikomeye izatuma u Rwanda rucukumbura bimwe mu bintu by’umutungo kamere utarakoreshwa kandi bigashimangira urwego rw’iterambere rirambye.
Ati: “Imikoranire na Rio Tinto yerekana icyemezo cy’u Rwanda cyo kurushaho kwagura ireme n’ubushobozi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu. Iri terambere riri mu rwego rwo gukomeza gushyira ingufu mu kuzamura no kuvugurura urwego rw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. ”
Rio Tinto Minerals Development ni sosiyete irambye mu gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku isi, aho yamaze kugaba amashami mu bihugu 35.
Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’iyi kompanyi, Lawrence Dechambenoit, yatangaje ko uyu muryango urimo gukorana n’u Rwanda mu gushakisha no gucukumbura Litiyumu, imwe mu mabuye y’agaciro ashakishwa ku isi.
Kugeza ubu mu bihugu bigurisha lithium nyinshi ku Isi harimo Chile, u Bushinwa, u Buholandi, Koreya, u Budage n’u Bubiligi.


