Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, African National Congress (ANC) ryahagaritse uwahoze ari Perezida, Jacob Zuma, nyuma y’uko nawe yari aherutse guhagarika kurishyigikira nk’uko ibitangazamakuru byaho byabitangaje.
Ubu Zuma afite amasaha 48 yo gusubiza icyemezo cyo guhagarikwa cya komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’igihugu (NEC), nk’uko byatangajwe na televiziyo ya Leta, SABC.
Ishyaka ANC ntacyo riratangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo.
Mu Kuboza, Zuma yatangaje ko ahagaritse gushyigikira ANC, ishyaka amaze imyaka isaga 60 ari umunyamuryango waryo. Icyo gihe yemeye gushyigikira irindi shyaka mu matora rusange ateganyijwe muri uyu mwaka aho gushyigikira ishyaka rye.
Zuma, w’imyaka 81, yabwiye abanyamakuru mu nkengero za Johannesburg ati: “Nyuma yo kubitekerezaho cyane, birambabaje rwose kubona ishyaka rya ANC ry’uyu munsi atari rya shyaka twabayemo kandi twahoraga twiteguye no kuritangira ubuzima bwacu.”
Zuma wabaye umuyobozi wa ANC ndetse n’igihugu mu gihe cy’imyaka icumi yavuze ko atazatora ishyaka rya ANC mu matora yo mu 2024 kandi ko azamamaza ishyaka rya Umkhonto We Sizwe rishinzwe vuba.


