Rwamagana: Kuba muri koperative byamufashije kudashorwa mu busambanyi

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Mukabutare vestine utuye mu mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana avuga ko kujya muri koperative byamufashije nyuma y’uko nyuma yo gusigirwa n’umugabo we abana batatu b’indahekana yumvaga ubuzima bugiye kuba bubi.
Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, abagabo bashakaga kumushukisha ibiribwa ariko nyuma yo kujya muri koperative KOHUNYA (Koperative Humura Nyagasenyi) yageze kuri byinshi bimurinda abashakaga kumushukisha amafaranga n’ibiribwa.
Aganira na Bwiza.com uyu mugore w’imyaka 40 avuga ko yageze kuri byinshi abigejejweho na koperative.
Yagize ati:”Umugabo yantanye n’abana batatu umukuru yari afite imyaka 3 umuto afite amezi 6 numvaga ubuzima burangiye ariko kuva ngiye muri koperative natangiye guhinga ibigori ku buryo ubu nubatse inzu irimo n’umuriro kandi ubu ntunze umuryango wanjye abana bariga neza ,ubwo umugabo yantaga hari abagabo benshi bashakaga kujyana mu ngeso z’ubusambanyi bitewe n’ubuzima babonaga ndimo niyo mpamvu nshimira Kagame waduhaye koperative akanadutoza kwishakira ibisubizo .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gukorera muri koperative byafashije abatuye mu Kagari ka Nyagasenyi kwikemurira ibi bibazo birimo no kwiyubakira inzu yo kubamo ni umwe mu baturage bari bacumbitse batagira inzu yo kubamo avuga ko koperative yamufashije kurihirira abana be amashuri harimo n’uwiga muri kaminuza.
Yagize ati: “Ntabwo nari mfite inzu yo kubamo ariko ubu mfite inzu yanjye niyubakiye ndetse mfite n’inka njye n’umuryango wanjye tumeze neza turanywa amata nta kibazo cy’imibereho dufite byose ntabwo nari kubigeraho iyo ntajya muri koperative kuko koperative yadufashije guhinga bya kijyambere kuva dutangiye ubuhinzi bwcu twageze kuri byinshi biturutse ku miyoborere ya Kagame niwe watumye tugera ku iterambere kandi natwe Kagame tuzamutora kugira dukomeze kwesa imihigo
twatangiye .”
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango wa RPF byaranzwe no kumurika imihigo y’intore zibumbiye mu masibo mu midugudu ndetse n’amakoperative.
Nyarwaya Evariste uyobora umuryango wa FPR inkotanyi mu Kagari ka Nyagasenyi avuga ko FPR Inkotanyi igira uruhare mu gufasha abaturage kugera ku iterambere.
Yagize ati: “hari byinshi twagezeho byo kwishimira kandi dushishikariza abaturage gukorera hamwe mu makoperative ku buryo kubagira inama byorohe kandi bigatuma no kubona inkunga ku buryo byoroshye, mwabonye ko twishimiye ibyiza byinshi umukandida wacu yatugejejeho ku buryo hari n’ibindi byinshi bifuza kugeraho bagaragaje ko biteguye kumutora.”
Koperative KOHUNYA ihinga ibigori na soya igizwe n’abanyamuryango 60 bahawe ubutaka bwaguzwe na RSSB ikitwa CAISSE sociale du Rwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *