Nyuma yo kuva muri Politiki Ambasaderi Joseph Habineza arakataje mu bucuruzi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho aviriye ku mirimo ye, Uwahoze ari Minisitiri w’umuco na Siporo, Ambasaderi Joseph Habineza, yatangarije Bwiza.com ko ubu ahugiye mubikorwa byo gucuruza amakaroni, aho acuruza ubwoko bw’amakaroni yise ‘’Pastor Joe’’.

Kurikirana ikiganiro twagiranye.

Bwiza : Uratangira utwibwira birambuye.

Joe : Nitwa Joseph Habineza niyo mazina ababyeyi banyise nyivuka, benshi banzi ku izina rya Joe, abantu benshi bagirango Joe ni izina nihimbye ariko sibyo ni akazina nahawe n’umwarimu wanyigishaga mu wa kabiri mu mashuri yisumbuye, twari dutangiye kwiga icyongereza umwarimu ahita ambwira ngo wowe Joseph ubu witwa Joe, ubwo icyo gihe hari undi mwana twitiranwaga, kugirango badutandukanye bakanyita Joe we bakamwita Jeff.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ndi umunyarwanda, ababyeyi banjye bakomoka ku Kamonyi, ariko nakuriye muri kigali mu Kiyovu i nyamirambo, nkaba narize amashuri abanza hano ku kibikira, kuri EPA nahize imyaka 5 ya mbere uwa 6 nkwiga kuri Saint Famille, nyuma naje kujya mu mashuri yisumbuye Tronc Commun nayize i Rubengera ubu ni muri Karongi hariya hafi n’ikivu, nize Latin Scientific ndakomeza , ikiciro gikurikiye cya Section nakize mu Byimana, nyuma nza kwiga ibijyanye na Mudasobwa ku Gisenyi mu ishuri rya Saint Fidele, nahize imyaka 2 nkomeza indi myaka 2 mu Bufaransa ahitwa Montpelier, nyirangiza kwiga mu mwaka 1989 nahise ntangira gukora muri Bralirwa, nabonye akazi nyiri mu Bufaransa naje nje gutangira, natangiye akazi ndabyibuka ku itariki ya 21 Ukuboza 1989, nahakoze imyaka myinshi, hanyuma Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, Heiniken yanyohereje muri Kinshasa, mpamara umwaka, muri 1996 ndagaruka nkajya nkora no mu Burundi muri Brarundi, nyuma nza kujya muri Nigeria muri 1998, nagombaga kumarayo umwaka umwe ariko haramerana, namazeyo imyaka 6, ngaruka muri 2004, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika angira Minisitiri w’urubyiruko umuco na Sport, umwanya namazeho imyaka igera kuri irindwi, 2011 niho navuyeho muri Gicurasi bangira Ambasaderi muri Nigeria, namazeyo imyaka 3, ngaruka 2014 nongera kuba Ministiri muri minisiteri y’umuco na Sport, kuva muri Gashyantare 2015 navuyeho, ubu natangiye kwikorera, mfite brand nise Pastor Joe y’amakaroni, ubu niyo ndya niyo mpumeka byose mbese.

Bwiza : Ibyo nari kubabaza, ibyinshi mwabisubije haruguru, ko wanyuze muri byinshi isi yakwigishije iki?

Joe : Icyo nababwira umuntu aca mu bintu byinshi cyane, buri munsi rero ni isomo, ikintu ngewe nabonye kuri iyi isi buri wese yagakwiye kugira ni ukwihangana, isi ntabwo arimbi ariko abantu bayirimo ni babi abenshi, umuntu avuka ari Intama ariko abantu baturanye ibyo acamo nibyo bimuhindura, ikintu nize ku Isi ni ukwihangana, ikindi ni ugukomeza umutsi, kutiheba ugahatana ukongera ugahatana, ukuntu twavuye muri jenoside nk’igihugu n’umuntu ku giti cye yagakwiye guhatana ntumanike amaboko.

Bwiza : Watubwiye ko usigaye warinjiye mu bucuruzi wabitekereje ute?

Joe : Naricaye ndareba ikintu nazakora, ariko nkibuka ko kera nashakaga kuba umu Pasiteri, niho igitekerezo cyavuye nkora akantu nkita ‘ Pasta Joe ‘, nahisemo kubanza nkagaburira imibiri, inzozi zo kuba Pasiteri nazo nzazigeraho ngaburire na Roho, ncuruza amakaroni, ndazikunda ndanazirya, ndashaka no kugirango Abanyarwanda bazikunde, kibe ikintu cyasimbura nk’umuceri, abantu bagahinduranya apana kurya indyo imwe.
Uwahoze ari Minisitiri wumuco na Sport Joseph Habineza yatangiye umushinga mushya1

Bwiza : Mu buzima busanzwe mukora iki iyo mubyutse?

Joe : Njyewe mbyuka nka saa 6h00 za mu gitondo nkahita njya gukora Sport, nkagenda nk’ibirometero hagati y’icumi na 20, iyo ari ku cyumweru mbanza kujya gusenga nkabona gukora Sport.

Bwiza : Musengera he?

Joe : Kuva kera na Sogokuru yari umuporo, idini yanjye ni EPR, Mama yakoraga muri EPR na Papa niyo mpamvu nayikuriyemo, nkunda kujya gusengera mu gifaransa kuva saa 9h00 kugeza saa 10h30 za mugitondo, kugirango nze kubona uko njya gukora Sport.

Bwiza : Ukunda gukina iyi Sport?

Joe : Ubundi Sport nkunda ni Tennis niyo nkina.

Bwiza : Ufana izihe kipe?

Joe : Ikipe nkunda mu Rwanda, ubungubu nsanaho nahinduye Page, ntabwo nyikurikirana Foot Ball yo mu Rwanda, ariko Sport yo hanze nkunda Arsenal, ubundi nakundaga Barcelone ba Samuel Eto na Yaya bakirimo, ariko nubu iracyagira umukino mwiza.

Bwiza : Dusoza ni iki wabwira Abanyarwanda?

Joe : Icyo mbifuriza ni uko ikibaye cyose, ubuzima burakomeza, niba waragize ibibazo ujye ushimira Imana ko wabikize, ndifuza ko abanyarwanda batera imbere muri byose, mu mitekerereze, mu bikorwa, muri byose mbese, dukore cyane twivane mu bukene, ibyiza biri imbere.

Bwiza : Murakoze.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *