Kim Kardashian yasangije abakunzi be ubwiza bw’amabere ye- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli w’icyamamare, Kim Kardashian yagaragaje amafote yifotoje agaragaza amabere ye bityo ayasangiza inshuti ze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko Dailymail ibitangaza, Kardashian avuga ko kugaragaza igituza n’amabere ari rimwe mu mabanga akoresha iyo atambuka ku itapi itukura (tapis rouge) bityo bikamufasha kugaragara neza imbere y’abakunzi be bikanatuma yinjiza akayabo k’amafaranga.
Kim
Ayo mafoto agaragaza igituza cyose uko cyakabaye kandi ngo ni uburyo bumufasha kumenyekanisha imitako yihimbiye mu rwego rwo kuyimurikira rubanda nk’umunyamideli umaze kubigira umwuga.
Abinyujije ku rubuga rwe (Website) Kim umaze kugira abana 2 yagize ati: “ ndibaza ko nababwiye amwe mu mabanga yanjye, naberetse ubwambure bwanjye kuko mbishimira kandi munamfasha kuba uwo ndiwe , ntacyo nabahisha ”.
kim2
Yakomeje agira ati:” nakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo mbiyereke namwe munyizere dore ko ngiye kubagezaho ibintu bishya kandi ndabizi muzanyurwa”.
Yakomeje agira inama igitsina gore, ko amabere yabo bayabyaza umusaruro nk’uko nawe abikora bikamugirira umumaro ariko yongeraho ko bagomba kuyarinda ibyayangiza, birimo kwirinda kwisiga amavuta afite ubukana cyangwa ikindi kintu cyose cyakwangiza uruhu bityo ngo babe bagera ikirenge mu cye.
kim3
Kardashian w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo kwibaruka umwana wa 2 “Saint West” akagira umubyibuho atifuza byatumye arwana no kugabanya ibiro none ubu yishimira ko agenda abigeraho akaba yemeza ko mu minsi ya vuba araba amaze kugera ku biro yifuza.
Ibyo nabyo ngo biri mu bituma agira umunezero udasanzwe bityo akawusangiza inshuti ze azoherereza amafoto yambaye ubusa ngo bamufashe kwishimira ibyo amaze kugeraho birimo kugabanya ibiro.
kim4
Kim kandi atangaza ko ubu ameranye neza n’umugabo we Kanye West ko banakomeje gushyigikirana mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *