Burundi :Umwaka urashize nta cyerekana ko Umunyamakuru Jean Bigirimana akiriho

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru b’ikinyamakuru cyigenga mu Burundi, Journal Iwacu baribuka umwaka ushize mugenzi wabo, Bigirimana Jean aburiwe irengero.

Abo banyamakuru barasaba ko ukuri kwashyirwa ahagaragara ku bijyanye no kuburirwa irengero kwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abo banyamakuru bambaye udupira tw’umukara twanditseho tuti “ Jean Bigirimana, ntabwo duteze kukwibagirwa. » bashyize indabo ahari ifoto ye ku rukuta rw’inzu iki kinyamakuru gikoreramo i Bujumbura ndetse bafata n’umunota wo kumwibuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru, Léandre Sikuyavuga yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko bari kwibuka iburirwa irengero kwa Bigirimana , kandi ko imvugo bakoresheje ko batazamwibagirwa bizarangira igaragaje ukuri umunsi umwe.

Jean Bigirimana, umunyamakuru w’imyaka 37 akaba na se w’abana babiri bakiri bato, yaburiwe irengero tariki ya 22 Nyakanga 2016, agana i Bugarama, agace k’i Burasirazuba bw’u Burundi kari muri kilometero 30 mu murwa mukuru Bujumbura. Icyo gihe yari asezeranyije umugore we ko agiye gutaha bagasangira ifunguro rya saa sita.

Bamwe bavuga ko yafashwe n’abantu bikekwa ko ari abagize urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi (SNR), bivugwa ko rukoreshwa na Perezida w’iki gihugu, nyuma bakamujyana mu modoka ifite ibirahure bitabona bakamujyana ahantu hatazwi, kugeza ubu nta muntu uzi amakuru ye.

Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka(Reporters sans frontière -RSF) wamaganye icyo gikorwa no guceceka kw’abayobozi b’u Burundi, ubasaba ko batangaza icyo babonye mu iperereza bakoze muri Kanama 2016.

Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara ku wa kane w’iki cyumweru wibaza impamvu amakuru yatanzwe n’abanyamkauru bagenzi ba Bigirimana, abahamya babyiboneye bitigeze bigezwa imbere ya polisi.

RSF kandi yamagana igikorwa cy’iterabwoba gikomeje gukorerwa umugore w’uyu munyamakuru nyuma yuko asabye ko ukuri kwashyirwa ahabona.

Mu kwezi gushize, yatoraguye hafi y’urugo rwe inyandiko idasinye imutera ubwoba imutegeka kujya kuvuguruza ibyo yavuze ku bijyanye n’iburirwa irengero ry’umugabo we.

Nyuma yuko iyo nyandiko ayijyanye ku biro bya polisi ngo nta bufasha na bumwe cyangwa uburinzi yigeze ahabwa, cyangwa ngo ikibazo cy’umugabo we gikurikiranwe.

Ku rutonde ngarukamwaka rukorwa n’uyu muryango rugaragaza uko ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru, u Burundi bwagaragaye ku mwanya 160 mu bihugu 193 rukorwamo mu mwaka wa 2016.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *