Abajura batandukanye biganje mu Karere ka Gatsibo umurenge wa Muhura, batawe muri yombi kuri uyu wa Kane taliki 1 Gashyantare 2024, nyuma yo kwiba ibitoki 40 mu Kagali ka Bibare.
Aba bajura bafashwe bamaze kwiba ibyo bitoki mu mirima itandukanye y’Abaturage, bahise bajyanwa kuri Station ya RIB ya Muhura.
Umwe mu baturage bibwe ibitoki yabwiye itangazamakuru ko yagiye mu rutoki agasanga amabere y’ibitoki anyanyagiye mu murima maze ahita ahamagara umuyobozi w’umudugudu.
Akomeza avuga ko bahise bakora operarasiyo yo kubafata maze ku ikubitiro bahita bafata umwe mu bacyekwa muri ubwo bujura nawe arabyemera ahita ajya kubereka mu rugo rw’umwe muri bagenzi be bafatanyije kwiba ari naho bari barunze ibyo bitoki bari bamaze kwiba.
Operasiyo yarakomeje abandi batabwa muri yombi, ubuyobozi bubasaba ko bakwishyura abantu bose batemeye ibitoki maze abo bajura barabyanga, nibwo ubuyobozi bwahise buhamagara Polisi ihita ibajyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhura.
Aba bajura bafashwe bari baturutse mu mirenge itandukanye harimo n’umurenge wa Gasange
Mu murenge wa Muhura ngo hamaze igihe hibasiwe n’ubujura bukorerwa mu ngo bwibanda ku matungo, imyaka n’ibindi bitandukaniye


