Kamonyi:Yamaze mu nda y’Isi amasaha 29 atabarwa akiri muzima

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika , haravugwa amakuru y’umugabo wamaze amasaha 29 mu nda y’isi nyuma yo kugwirwa n’ikirombe maze avamo Ari muzima gusa undi bari kumwe yakuwemo mbere yapfuye.

Aba bagabo bagwiriwe n’iki kirombe Kuwa Gatatu w’iki cyumweru , hanyuma hakorwa ubutabazi birangira kuri uyu wa Kane umwe atabawe ari muzima gusa undi ku bw’amahirwe macye basanga yashizemo umwuka.

Claver w’imyaka 47 y’amavuko niwe waraye muri iki Kirombe amaramo amasaha agera kuri 29 , naho mugenzi we Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko yari yaraye akuwemo yapfuye nyuma yo kwangirika bikomeye harimo no gutakaza bimwe mu bice bimwe by’umubiri.

Uyu Claver akigera i musozi yabashije kuvuga ariko ijwi ririhasi kuko wabonaga ko anegekaye.Uretse kugira intege nke, ikiganza cye kimwe hari intoki zari zitakiriho akavuga ko zagwiriwe n’ibuye.

Mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika , haravugwa amakuru y’abagabo babiri bamaze amasaha 29 mu nda y’isi nyuma yo kugwirwa n’ikirombe maze umwe avamo Ari muzima undi ku bw’ibyago arapfa.

Aba bagabo bagwiriwe n’iki kirombe Kuwa Gatatu w’iki cyumweru hanyuma hakorwa ubutabazi birangira kuri uyu wa Kane umwe atabawe Ari muzima undi kubw’amahirwe macye basanga yashizemo umwuka.

Claver w’imyaka 47 y’amavuko niwe waraye muri iki Kirombe amarano amasaha agera kuri 29 naho mugenzi we, Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko yari yaraye akuwemo yapfuye nyuma yo kwangirika bikomeye birimo no gutakaza bimwe mu bice bimwe by’umubiri.

Uyu Claver akigera I musozi yabashije kuvuga ariko ijwi ririhasi kuko wabonaga ko anegekaye.Uretse kugira intege nke, ikiganza cye kimwe hari intoki zari zitakiriho akavuga ko zagwiriwe n’ibuye.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, ari naho iyi sanganya yabereye, yavuze ko abaturage bitanze muri ubwo butabazi bityo akaba ari abo gushimirwa.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Ari naho iyi sanganya yabereye, yavuze ko abaturage bitanze muri ubwo butabazi bityo akaba Ari abo gushimirwa.

.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *