Kagame yafashe mu mugongo umuryango w”umuvandimwe we n’incuti ye’ Geingob

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Dr Hage Geingob ndetse n’abaturage b’igihugu cya Namibia, nyuma y’urupfu rw’uriya wari Perezida wabo.

Umukuru w’Igihugu yabafashe mu mugongo biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yagaragaje Geingob nk’umuvandimwe ndetse n’incuti ye.

Yagize ati: “Nihanganishije mushiki wanjye, Monica Geingos, umuryango we wose ndetse n’abaturage ba Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye ndetse n’incuti yanjye, Perezida Hage Geingob”.

Perezida Kagame yunzemo ko “ubuyobozi bwe [Geingob] biciye mu rugamba rwo kubohora Namibia, akazi yakoze ubutananirwa akorera abaturage be ndetse n’umuhate we mu gutuma Afurika yunga ubumwe bizahora byibukwa n’ibisekuruza bizaza”.

Saa 00:04 zo ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama ni bwo Geingob yapfuye aguye mu bitaro bya Lady Pohamba i Windhoek, aho yavurirwaga n’itsinda rye ry’abaganga.

Apfa yari akikijwe n’umugore we Monica Geingos ndetse n’abana be.

Dr Hage Geingob wari ufite imyaka 82 y’amavuko, yari Perezida wa gatatu wa Namibia kuva muri Werurwe 2015. Mbere y’aho, kuva mu 1990 kugeza muri 2002 yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika, ubwo cyari kiyobowe na Perezida Sam Nujoma.

Uyu mukambwe yapfuye mu gihe ku itariki ya 8 Mutarama uyu mwaka yari yatangaje ko arwaye kanseri, ndetse ku wa 25 Mutarama yari yagiye kuyivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yamaze iminsi ibiri avurwa mbere yo gusubira mu gihugu cye.

Nyuma yo gupfa, Nangolo Mbumba wari Visi-Perezida we ku Cyumweru yahise arahirira kumusimbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *