Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itangaza ko mu buryo bunogeye buri wese, hari Cancer zimwe na zimwe usanga zishobora kuburizwamo ari uko umuntu yakoze Siporo.
Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana kuri icyi Cyumweru taliki 04 Gashyantare2024 , ubwo habaga Siporo rusange izwi nka CAR Free Day iba kabiri mu Kwezi.
Minisitiri Sabin , yavuze ko bijyanye n’ubwinshi bwa Cancer zigenda ziyongera hari uburyo abantu bashobora kuzikumira bakaziburizamo bifashishije sports.
Aha yasobanuye ko nka MINISANTE ishaka kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwa burundu kuko yo ifite umuti kandi ivurwa ikanakira ariko nanone umuntu ashobora kuyikumira akora sport.
Ati “Ni umunsi twibukiranya ububi bw’indwara kuko idafitiwe umuti urambye kugeza ubu kandi ikanahitana benshi ku Isi. Hari icyo tugomba gukora kugira ngo tuyirinde kuko nta tandukaniro rinini rihari mu kubikora kimwe n’izindi ndwara zitandura.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyo cyatangaje ko umwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda abagera kuri 5283 basanzwemo cancer, ibigaragaza ubukana bw’iyi ndwara.
Buri Tariki ya 4 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara Cancer. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanda ku kuziba icyuho kikigaragara mu buvuzi bwa cancer.
Inzego z’ubuzima kandi zishishikariza abantu kwisuzumisha Cancer hakiri Kare kuko iyo igaragaye itarakura ishobora kuvurwa igakira.


