Icyoba i Goma nyuma y’uko M23 ifunze amayira yerekezayo

Sangiza iyi nkuru

Abatuye Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko bafite ubwoba bw’uko bakomeza kubaho, nyuma y’uko M23 yigaruriye inzira hafi ya zose zinjirayo.

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama inyeshyamba za M23 ni zo zigenzura umuhanda uhuza imijyi ya Goma, Sake, Shasha, Minova na Bukavu; nyuma yo gukwiza imishwaro ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.

Uyu muhanda byibura uri mu mihanda ine ihuza Umujyi wa Goma n’ibindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uwa Goma-Rutshuru-Butembo ari na wo ujya ukanava i Bunagana), Goma- Sake-Masisi centre na Goma-Sake- Kitchanga.

M23 byibura iragenzura imihanda itatu muri iyi ine ndetse n’ibice biyikikije.

Uyu mutwe ku ruhande rwayo uvuga ko kwigarurira iriya mihanda biri mu rwego byo “kubuza ingabo za Leta n’abo bafatanya kugezwaho ibikoresho bya gisirikare” bikunze guturuka i Bukavu.

Hagati aho kwigarurira umuhanda Goma-Sake-Shasha-Minova-Bukavu byateye impungenge nyinshi abatuye i Goma, bijyanye no kuba uyu muhanda ari wo wonyine wari usigaye unyuzwamo ibicuruzwa bijya muri uriya mujyi, by’umwihariko ibyo kurya.

Abaturage baganiriye na BBC bagaragaza impungenge z’uko baza kubaho.

Emile Bolingo utuye mu gace ka Mugunga i Goma, yagize ati: “impungenge n’ubwoba ni byinshi hano. Niba M23 ifunze iyi nzira ese twamara iminsi ingahe dutafite ibiryo? ko byose bituruka hariya.”

Uyu avuga ko imirwano imaze iminsi yatumye i Mugunga haza abaturage benshi ba Sake no hafi yaho bahunga, kandi ko “ibintu ubu byarazamutse ku isoko kubera imirwano”.

Ati: “Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”

Uwitwa Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma we avuga ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake — Minova “twagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y’ibicuruzwa yari isigaye”.

Kuri ubu inzira ebyiri zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.

Kuva mu ntangiriro nshya z’iyi mirwano mu mpera za 2021, M23 ntiyagaragaje ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yawo nka Kibumba, ahubwo yakomeje igana mu burengerazuba ifata Kitchanga na Masisi.

Mu mezi make ashize ni bwo uriya mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake.

Inzobere mu bya gisirikare zihuriza ku kuba M23 yaba igamije gufata inzira zose z’ubutaka zerekeza i Goma maze “ikaniga” uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare n’ibiribwa kuri rubanda; mbere yo kuwufata nta mirwano ibayeho.

Kugeza ubu imirwano ikomeye iracyajya mbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hari amakuru avuga ko Ingabo za Leta zaba zisubije Shasha, gusa nta ruhande na rumwe mu zihanganye rurayemeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *