Mu gihugu cya Senegal ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi nyuma y’uko harimo kurebwa niba amatora yari ataganyijwe muri uyu mwaka yasubikwa akimurirwa mu mwaka utaha.
Abaturage by’umwihariko ababarizwa mu mujyi wa Dakar bakomeje imyigaragambyo yamagana iki gitekerezo.Ni mu gihe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko yo ikomeje gusuzuma niba koko aya matora akomeza cyangwa niba asubikwa.
Gushaka gusubika amatora byari byatanzweho igitekerezo na Perezida uriho ubu Macky Sall cyo gusubika amatora.Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakirita mu gutwi batangiye akavuyo no guteza imvururu muri rubanda bamagana icyo gitekerezo.
Impamvu y’iki gitekerezo cya Macky Sall ngo ni ukubera ko hari ukutumvikana kuri hagati y’Inteko ishinga amategeko n’Urukiko rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga.
Inzego za Polisi zatatanyije abigarambyaga aho bari batwitse amapine mu mihanda yo mu mujyi wa Dakar, ari nako Guverinoma yahise ifata icyemezo cyo gukuraho amateleviziyo yigenga ngo adakomeza gucengeza amatwara bikongera umurindi mu bigaragambya.
Kwimura amatora birasaba ko nibura 3/5 by’Abadepite bose 165 ba Senegal, bazaba bashyigikiye uwo mwanzuro kugira ubone kwemezwa.


