Ku wa 26 Mutarama, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique wari waje i Kigali ku munsi wari wabanje.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X icyo gihe byavuze ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Nyusi byibanze “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande zombi.”
Nta makuru arambuye icyo gihe yigeze atangwa.
Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gisa nk’ibanga, mu gihe igihugu cye gisanzwe ifitanye na rwo ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo igisirikare.
Muri Nyakanga 2021 Guverinoma y’u Rwanda yohereje muri Mozambique abasirikare barenga 1000, mu rwego rwo gufasha Ingabo z’iki gihugu kwirukana ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah (Al Shabaab) byari bimaze igihe kirekire byarayogoje intara ya Cabo Delgado.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iz’umuryango wa SADC (SAMIM) zashoboye kwirukana ibyihebe mu turere dutandukanye byagenzuraga, ndetse abaturage bari barakwiye imishwaro bashoboye kongera gutahuka.
Kuri ubu nyuma yo kugarura umutekano i Cabo Delgado, byitezwe ko Ingabo zirangajwe imbere n’iza SADC zishobora gutangira gutaha uhereye mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko kuri ubu Perezida Filipe Nyusi ateganya kongerera imbaraga igisirikare cy’igihugu cye, kugira ngo ingabo zacyo zizabashe gusimbura neza iz’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Angola, Botswana na Zimbabwe bigize SAMIM.
Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi gahunda ari yo yari yazanye Perezida Nyusi mu Rwanda, mu rwego rwo gusaba ubufasha bwo gutoza bataillons z’abasirikare ba Mozambique vuba bishoboka.
Ni ubufasha bivugwa ko byarangiye Perezida Paul Kagame amwemereye.



One Response
Ni iki cyagenzaga Perezida Nyusi uherutse mu Rwanda mu gisa nk’ibanga?
Nukuri dukunda amakuru meza mutugezaho
Mugumye mutubwire aho intambara ya M23 n DRC aho bigeze
Turabakunda Cyane!