Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo, Thandi Modise, yavuze ko Abasirikare ba Afurika y’Epfo (SANDF) boherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bazakomeza guharanira amahoro muri iki gihugu, yemeza ko abasirikare 2 baherutse kuhapfira atari aba mbere.
Icyemezo cya Afurika y’Epfo cyo gutanga ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) cyamaganwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, bamwe bakavuga ko iki gihugu kidafite ibikoresho bihagije byo gusohoza ubu butumwa.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, imirambo y’abasirikare babiri bo muri Afurika y’Epfo baguye mu gitero cya bombe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubijwe mu gihugu cyabo.
Aba basirikare boherejwe mu butumwa bwa SADC, bahuriyemo n’ingabo zaturutse muri Tanzania na Malawi, kugira ngo bafashe Ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya inyeshyamba za M23.
Modise yaganiriye n’abanyamakuru mu gihe imirambo y’aba basirikare ba SANDF bapfuye yakirwaga muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Tshwane nk’uko tubikesha ikinyamakuru Eye Witness News.
Ati: “Ndagirango nsubire inyuma mvuge ko muri DRC hari intambara. Aba si bo basirikare babiri ba mbere bapfiriye muri DRC”.
Yakomeje agira ati: “Twariranye n’imiryango kuko iyo abasore n’inkumi binjiye mu gisirikare, tuba umuryango.”


