Perezida Andrzej Duda wa Pologne n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda, bageze mu Rwanda aho batangiye uruzinduko rw’akazi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare ni bwo Perezida Duda na Madamu we bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Aba bombi bageze i Kigali bakubutse i Nairobi muri Kenya, aho bagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Nyuma yo kugera i Kigali biteganyijwe ko Perezida Duda yakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro. Bombi kandi bagomba kuyobora umuhango uzasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Warsaw.
Ni amasezerano azaba yiyongera ku yo ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu nzego zirimo uburezi, igisirikare, ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
U Rwanda kuri ubu rufite abanyeshuri barenga 1,500 biga muri Pologne; ibirugira igihugu cya mbere cy’amahanga kihafite benshi.
Umubano u Pologne ifitanye n’u Rwanda watumye muri Kamena 2022 gitangaza ko giteganya gufungura Ambasade i Kigali, nyuma y’umwaka umwe u Rwanda ruyifunguye i Warsaw.
Perezida Andrzej Duda n’intumwa zimuherekeje kandi biteganyijwe ko bazitabira ihuriro ry’abanya-Pologne ryiga ku bukungu, banasure sosiyete ya LuNa smelter y’iwabo yashoye imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi.
Bazasura kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Pologne azahita yerekeza muri Tanzania.


