Sebastian Pinera wabaye Perezida wa Chili yishwe n’impanuka

Sangiza iyi nkuru

Sebastian Pinera, wabaye Perezida wa Chili yapfuye kuri uyu wa Kabiri aguye mu mpanuka ya kajugujugu. Ibi byemejwe n’ibiro bye byagize biti “Tubabajwe no kubagezaho inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwahoze ari prezida w’igihugu.

Ibi biro mu itangazo ryabyo rivuga ko kajugujugu yari itwaye Pinera w’imyaka 74 yagiriye impanuka mu gace ka Lago Ranco gasurwa cyane n’abamukerugendo kari mu birometero 920, uvuye mu murwa mukuru Santiago.

Abandi bantu batatu bari kumwe bo barokotse nkuko tubikesha VOA.

Perezida Pinera yategetse Chili manda ebyiri hagati ya 2010-2014 no mu 2018 kugera 2022.

Ministiri w’umutekano w’igihugu Carolina Toha yavuze ko Pinera azashyiguranwa ibyubahiro byose bigenerwa umukuru w’igihugu.

Byari bimenyerewe ko Pinera akunda kwitwara muri kajugujugu ye. Ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gikunze gusohora urutonde rw’abakire cyane ku isi kivuga ko Pinera yabarwagaho umutungo ugera kuri miliyari 2.4 z’amadolari.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Sebastian Pinera wabaye Perezida wa Chili yishwe n’impanuka
    Twihanganishije umuryango wa perezida piner bubwinkuru yinsha mugongo yanya kwigendere piner abaturage ba chili bakomeze kwihangana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *