Umukandida perezida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu munsi wa cumi w’ibikorwa byo kwiyamamaza, yabikomereje mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba.
Umuhango wo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, wabereye ku kibuga kiri mu kagari ka Cyasemakamba, umurenge wa Kibungo, Abaturage b’ingeri zose bakaba bazinduwe no kwakira umukandida wabo. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi n’ishayaka abarizwamo PSD bashyigikiye umukandida, Paul Kagame Abafite ubumuga nabo ntibatanzwe, bazinduwe no kwakira umukandida wabo, Paul Kagame Abaturage bo muri Ngoma bahinga urutoki bakeza, byose ngo ni ubuyobozi bwiza bakesha, Paul Kagame
[xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mbere yo kwinjira buri muntu arimo guhabwa biscuit zo kurya
11: 22: Umukandida Paul Kagame nibwo yahageze
Yabanje kuzenguruka mu modoka asuhuza imbaga y’abaturage bazindukiye ku mwakira nk’umukandida wabo, barata imyato ko yabagejeje kuri byinshi.
Yavukiye mu Burundi ariko ari Umunyarwanda, ntiyigeze agira amahirwe yo kwiga kubera ubuhunzi, inzira ndende yaciyemo arwanya ubukene ubu amaze kwiteza imbere.
Avuga ko aho atuye muri Rukira, bafite koperative igizwe n’abanyamuryango 47, bafite konti iriho miliyoni 40, baratanga akazi ku banyarwanda bose, byose ngo babikesha umukandida Paul Kagame.
Ati” nagize professeur mwiza Paul Kagame ari na we mukandida wacu, kudatora paul kagame ari ukunyagwa zigahera, ku itariki ya 4 Kanama tuzamutore 100%”.
13:41: Ijambo ry’ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR/Inkotanyi
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR/Inkotanyi, Christine Murebwayire, yatangiye yizeza umukandida Paul Kagame ko bazamutora 100%.
Avuga ko aka karere ka Ngoma gakungahaye ku gihingwa cy’urutoki n’inanasi, bareza bagasagurira n’abandi, ibyo byose ngo ni imiyoborere myiza ya Paul Kagame.
Ati”Ubuzima bwateye imbere muri Ngoma, bafite ibigo Nderabuzima 12, Hopital ya Kibungo by’umwihariko bakaba bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza ari benshi.”
Mu gihe kera Kibungo itagiraga amazi, ubu aka karere karayafite kandi meza, ubu kakaba kageze kuri 83%, n’andi majyambere kagezeho, ibyo byose ngo ni imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi na Paul kagame.
13:47: Ijambo ry’umukandida Paul Kagame
Yatangiye asuhuza abaturage ba Ngoma abatangariza ko muri iki gihe cy’impeshyi, byatunguranye ukuntu imvura yaguye ejo. Ati “Ahantu inkotanyi ziteraniye hakunze kuba amahirwe, mwakoze kuza muri benshi ngo tujye inama, kuba twateraniye hano turi benshi nagirango mbibashimire”.
Banyengoma rero, abantu iyo bakora, iyo bafite politiki nziza n’ibindi bifuza biraza, hari umuhanda muturiye, hari uva kayonza ukagera Rusumo, hari undi uzanyura hano Bugesera na Nyanza, iyo ni imihanda ibiri irimo ikorwa mu gihe gito.
Banyengoma mwarahinze mureza, murorora muragwiza, turabibashimira, hari n’ibindi nifuza ko tuzafatanya tukabiteza imbere, ibikorwa remezo, uyu mujyi wa Ngoma ndashaka ko uhindura isura.
Hari isura umujyi wa Ngoma ugifite bidakwiye. Nyuma y’itariki ya 4 Kanama, uzaba yakomeje ndumva tuzatangiriraho tubibabaza ukuntu iyo sura ya Hinduka, kuko igomba guhinduka byanga bikunda, Ngoma itere imbere, haba mu buhinzi n’ubworozi ndetse no mu bikorwa remezo, inyubako, amashanyarazi, amazi agere kuri buri wese, amashuli, ibitaro,…
Igihugu cyose turifuza amajyambere yihuta, amajyambere agirwamo uruhare na buri wese, urubyiruko, inkumi, abasore, abagore abagabo, ibi byose mvuga ni imbaraga zacu, urubyiruko rubone amashuli, rukore, rwiyubake, rwubake u Rwanda twifuza.
Agira ati “ubumwe mvuga ni ubumwe bw’abanyarwanda bose, FPR Inkotanyi ifatanya n’andi mashyaka ya Politiki agera ku 8, abayobozi bayo bari hano turi kumwe.
Yagarutse ku mashyaka yishyize hamwe na FPR, yahise ahamagara Biruta Vincent, Perezida wa PSD ngo agire icyo abwira abaturage, ku mateka afite muri aka karere.
Ati “amateka koko ndayafite, nabaye muri Sake [yari umuganga], ndashimira RPF Inkotanyi kuri iyo mikoranire, tuzakomeza twuzazanye muri ubwo bufatanye haba mu bitekerezo no mu bikorwa.
Umukandida Paul Kagame yakomeje abibutsa gahunda yo ku itariki ya 4 Kanama, kuzinduka bagakora akazi neza, agasigaye bakagaharira abashinzwe kubara amajwi, anasoza abifuriza amahoro y’Imana.