Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, Frederick Bamvuginyumvira arashinja ubutegetsi bwa CNDD-FDD gushaka gukenesha Abarundi ku bwende binyuze mu kwigarurira imitungo yabo.
Uyu munyapolitiki ubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD yatangaje ibi yisunze ibyavuye mu mwiherero wahuje Abarundi baturuka mu nzego zitandukanye wabereye mu gihugu cy’u Bubiligi mu kwezi gushize.
Avuga ko batahuye ko mu gushaka gushyingura amasezerano ya Arusha, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bufite intego yo gukomeza gukenesha Abarundi.
Mu kiganiro yahaye Radio RPA, Bamvuginyumvira yagize ati: “Ikindi cyo gutegereza n’uko uyu munsi urebye hose mu gihugu ukabona imigambi y’ubutegetsi bwa CNDD-FDD ari ugufata umutungo w’igihugu bakawugira uwabo abanyagihugu bose babakenesheje, abafite amafaranga menshi babakenesheje cyangwa babakureho niko byagenze kandi ni ko biri. Abo bantu bafate umutungo wa leta wose bawushyire mu mufuka wabo abanyagihugu bakene bategeke abantu b’abakene kuko badashobora kugira ijambo kuko bavuga bati nibakena bazatuyoboka tuzabategeka uko dushaka.”
Bamvuginyumvira avuga ko mu nama bakoreye mu Bubiligi bahamagariye Abarundi kumenya aho barimo kwerekeza n’aho barimo barajyanwa agira ati :« abanyagihugu ntibagume guceceka ngo uvuze wese ngo aceceke umuntu akaza guhonyora uburenganzira bwawe ugakoma amashyi ugakomeza ugaceceka ubwo nibwo buja ».
Mu kwezi gushize nibwo mu Bubiligi hbereye umwiherero w’Abarundi bavuye hirya no hino ku Isi aho bamaze imisi itatu barebera hamwe uko igihugu cy’u Burundi kiyobowe muri iki gihe n’icyakorwa kugira ngo ibintu bihinduke.
Frédéric Bamvuginyumvira yahoze ari Visi-Perezida wa mbere w’u Burundi kuva ku itariki ya 11 Kamena 1998 kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2001. Yabaye umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi mu Burundi (FRODEBU) mu matora y’abadepite yo ku ya 29 Kamena 1993, yatsindiye umwanya wo guhagararira Intara ya Kirundo.
Ku itariki ya 6 Ukuboza 2013, yatawe muri yombi ubwo yari atwaye imodoka mu mihanda ya Bujumbura ashinjwa guha amafaranga abapolisi bamufashe. Ibi byamuteye gufungwa nubwo leta yahagaritse ibirego byose yashinjwaga.


