Umucanshuro ukomoka muri Roumania yiciwe mu mirwano i Sake

Sangiza iyi nkuru

Umucanshuro ukomoka muri Roumania kuri uyu wa Gatatu yiciwe mu mirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) na M23 mu nkengero z’umujyi wa Sake mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muburasirazuba bw’igihugu.

Amakuru aturuka mu gisirikare abisobanura agira ati: “Intwaro mu ntoki mu mwanya we mu majyaruguru ya Sake, umwarimu wa gisirikare wo muri Roumania yapfuye ari kurinda umujyi wa Sake ku wa Gatatu, itariki 7 Gashyantare, undi akomereka mu mirwano ikaze yabereye mu nkengero z’umujyi.”

Kuri uyu wa Gatatu nibwo M23 yageze i Sake ingabo za FARDC ziyabangira ingata aho amakuru amwe yavugaga ko yafashe uyu mujyi andi akavuga ko zawugose gusa ariko zitinjiyemo mu rweo rwo kwirinda ahanini binatewe n’aho uherereye mu kibaya.

Uyu mutwe wemeje ko witeguye kuva mu birindiro byawo kugira ngo amahoro agaruke mu gihe haramuka habaye guhagarika imirwano.

Hagati aho, kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare kuva saa 6h 00, imirwano hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo yakomereje ku muhanda Goma-Kibumba mu mudugudu wa Rwibiranga muri Gurupoma ya Buhumba, ho muri Teritwari ya Nyiragongo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *