Mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, imirwano yakomeje guhera mu masaha y’urukerera yo kuri uyu wa Kane, mu mudugudu wa Rwibiranga muri Buhumba mu ifasi Nyiragongo.
Ni imirwano ,imiryango itari iya Leta ivuga ko imeze nabi icyakora ngo muri Sake harimo umutuzo nyuma y’uko ku munsi w’ejo intambara muri aka gace yari yafashe indi ntera.
Gusa n’ubwo hari ako gahenge,amakuru avuga ko nibura 80% by’abaturage bamaze guhunga umujyi wa Sake berekeza i Goma.Ni mu gihe M23 ikomeje gushinja FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abo baturage ku buryo idatinya no kubarasaho amakompora aremereye.
Imirwano yo muri iki gitondo, birimo kuvugwa ko irimo gukorwa cyane na Wazalendo, Abarundi n’abacanshuro.Imbunda ziremereye ngo nizo zirigukoreshwa.Uretse uduce twavuzwe haruguru ngo utundi duce nka Kanyamahoro ,ku Mabere y’Inkumi naho imirwano irakaze.



2 Responses
Hafi ya Goma rubyutse rwambikana
Ariko, m23konumva imisiyose biyita abakirisito nikukibakunda gukoresha ikinyoma nigute Leta ya kongo DRC yatera amabombe mubirindirobyayo bikagyeranaho byica abaturage? nibarekekubesha ntacakorewe mumwijima kitazaja kumugaragaro.
Hafi ya Goma rubyutse rwambikana
Nikagame nakureyo abobasoda biwe badaherera muri Congo ubundi azogera kuyora yasheshe