Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Amerika rurasuzuma niba Donald Trump akwiye kubuzwa kwiyamamariza kuba perezida.
Abacamanza barareba niba Colorado ishobora kwirukana Trump mu bazahatorerwa nyuma yo gusanga yaragize uruhare mu myigaragambyo yabereye ku Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gutsindwa amatora.
Icyemezo cyabo kizagaragaza kandi niba gukura Trump ku rutonde rw’abakandida bazahatorerwa mu zindi leta byaba bifite ishingiro nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ni mu gihe uyu mugabo utavugwaho rumwe akomeje kuza imbere mu bakandida bifuza kuzahagararira ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora azaba muri uyu mwaka.
Keretse mu gihe abacamanza bategeka ko Trump atakwemererwa, naho ubundi birasa nk’aho ashobora kongera guhangana na Perezida Joe Biden mu Gushyingo.
Nicyo kibazo gikomeye cyane cyageze mu rukiko kuva rwahagarika kongera kubara amajwi muri Florida mu 2000, bigatuma George W Bush atsinda Al Gore.
Ikibazo cyihutishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Amerika, kandi hari igitutu cyo gufata icyemezo mbere y’itariki ya 5 Werurwe, igihe abatora muri leta 15, harimo na Colorado, bazaba batora mu matora y’ibanze y’Abarepubulikani.
Kugeza ubu izina rya Trump riracyari ku rutonde rw’abakandida muri Colorado, mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko. Leta ya Maine na yo yakuye Trump ku rutonde, icyemezo na cyo cyahagaritswe, mu gihe abacamanza bagisuzuma iyi dosiye.
Ikibazo cy’amategeko gishingiye ku ivugurura ry’itegeko nshinga ryo mu gihe cy’intambara y’abenegihugu ribuza umuntu wese “wagize uruhare mu kwigomeka cyangwa kwivumbagatanya” gukora imirimo ya leta.


