Museveni na Kenyatta bongeye ku ganira ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo

Sangiza iyi nkuru

Ku wa gatatu, tariki ya 7 Gashyantare, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya kugira ngo baganire ku bijyanye n’ingamba z’amahoro z’akarere ka DR Congo.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter (X),Museveni yavuze ko we na Kenyatta baganiriye binshi birimo n’intambara ikome kuba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Gusa ntiharondowe ibyo baganiriye mu buryo burambuye, gusa mu byingenzi byagarutsweho biganisha ku mutekano wo muri Congo.

Aba banyacyubahiro bahuriye muri puresidansi, baganira ku masezerano y’i Nairobi, hamwe n’iterambere ryo mu karere.Ni ibiganiro bibaye mu gihe imirwano ihuza FARDC na M23 yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama kandi ibaye nyuma y’uko ingabo z’akarere ka EAC zimaze gukura ingabo zazo zose mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’uko guverinoma ya Kongo yanze kuvugurura manda yari imaze umwaka mu burasirazuba bufite ibibazo.

EAC ivuga ko ikomeje kwiyemeza gushyira ingufu mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kenyatta yashyizweho nk’umuhuza n’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba by’umwihariko kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.Raporo igaragaza ko muri iki gihugu cya DR.Congo hari imitwe isaga 130.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *