Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Gashyantare, abadepite benshi, abaminisitiri, abanyamabanga ba leta bari mu kazi n’abafana ba Gen. Muhoozi Kainerugaba babarirwa mu magana, bitabiriye igikorwa cyo guha izina rishya ihuriro MK Movement ubu ryiswe Patriotic League of Uganda.
Ibirori byabereye i Naguru, mu nkengero za Kampala nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Nk’uko byatangajwe na komite nkuru ya MK Movement, uyu muryango uzibanda ku gukangurira rubanda kwitabira gukunda igihugu.
Itangazo ryasohowe rigira riti “Twebwe MK Mouvement… twihurije mu muryango w’abasivili nokwemera no guhitamo izina rishya n’indangamuntu, PATRIOTIC LEAGUE OF UGANDA, tugamije guharanira kugarura mu Bagande umwuka w’umwenegihugu mwiza, ishema ry’igihugu, gukorera igihugu, kurengera abatishoboye, kurwanya ruswa no kwangiza umutungo wa rubanda, no kurengera ibidukikije. ”
Ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’ubuhinzi, Hon Frank Tumwebaze, Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari iciriritse, Haruna Kasolo, Umunyamabanga wa leta ushize ICT , Hon. Godfrey Kabbyanga Baluku, n’uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima bw’ibanze, Mike Mukula n’abandi.
Abagize komite nkuru ya MK Movement bayobowe na Depite wa Igara y’Iburasirazuba, Michael Mawanda, bari bitabiriye kimwe n’uwahoze ahatanira kuba umuyobozi wa Kampala, Cedric Babu.
Gutangiza umutwe w’abasivili biha abashyigikiye Gen Muhoozi kurengerwa amategeko mu gihe bari mu bikorwa by’ubukangurambaga.
Muhoozi, ubu usanzwe ari Umujyanama mukuru wa Perezida ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, birakekwa ko ashobora guhatanira umwanya wa Perezida mu 2026.


