Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare, mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria, hateraniye inama y’abaminisitiri ba CEDEAO yo kwiga ku bibazo bya politike n’umutekano muri ako karere nyuma y’iminsi 10 ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger bitangaje ko bivuye mu muryango w’ibihugu wa CEDEAO, kandi bitazategereza igihe cy’umwaka uwo muryango uteganya kugirango biwuvemo burundu.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere ni bwo ibyo bihugu uko ari bitatu byandikiye CEDEAO biyimenyesha ko bivuye burundu muri uwo muryango.
Ariko ingingo ya 91, yawo itegeka ko ibihungu binyamuryango bigomba gutegereza igihe cy’umwaka umwe, guhera ku itariki bitangiyeho urwandiko rusaba kuva mu muryango.
Ibi bihugu, kuri ubu byose bitegekwa n’abasirikari bakoze kudeta, ntibiteganya kubahiriza iyi ngingo.
Bivuga ko kuba uwo muryango warafatiye kimwe muri ibyo bihugu, ari cyo, Mali ibihano byo kudakora ku nyanja, ari impamvu ikomeye igaragaza uguheza.
Ibibazo hagati y’ibi bihugu, bikomoka kuri za kudeta zirimo iyabaye muri Niger mu mwaka ushize, muri Burkina Faso mu 2022 na Mali mu 2020.
Itangazo ryasohowe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso rivuga ko icyemezo cyabo ari, ntakuka.
Iri tangazo rivuga ko ibyemezo byafatiwe ibyo bihugu nta kindi bigamije, kitari ugusenya ubukungu bw’ibyo bihugu.


