Zelensky yirukanye Gen Zaluzhnyi bari basigaye barebana ay’ingwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ku wa Kane yirukanye Gen Valerii Zaluzhnyi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye.

Uyu Jenerali wari ukuriye Ingabo za Ukraine kuva iki gihugu cyinjiye mu ntambara n’u Burusiya, yirukanwe nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko atakijya imbizi na Perezida Zelensky.

Nyuma yo kwirukanwa yahise asimburwa na GenbOleksandr Syrskyi nk’uko iteka rya Perezida wa Ukraine ryo ku wa Kane ribivuga.

Ni bwo bwa mbere Ukraine ikoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cyayo, kuva muri Gashyantare 2022 ubwo intambara yatangiraga hagati yayo n’u Burusiya.

Zelensky mu iteka rye yasobanuye ko ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Ukraine “bwari bukeneye kuvugururwa”, gusa avuga ko n’ubwo Gen Zaluzhnyi yabwambuwe “ashobora gukomeza kuba mu itsinda” ry’ababuyoboye.

Yavuze ko mbere yo gusimbuza uyu musirikare babanje kuganira, babwizanya ukuri ku mpinduka zari zikenewe mu gisirikare. Ni Zelensky wanamushimiye ku bwo kuba yari amaze imyaka ibiri afasha Ukraine guhangana n’u Burusiya.

Gen Zaluzhnyi yirukanwe mu gihe yizerwaga cyane n’abasirikare bagenzi be ndetse n’abaturage, ku buryo hari n’abakufata nk’intwari y’igihugu.

Uyu musirikare by’umwihariko yemerwaga n’abanya-Ukraine benshi kurusha na Zelensky ubwe.

Gen Syrskyi wamusimbuye na we ni inararibonye mu bya gisirikare, haba mu byerekeye kugaba ibitero ndetse no kubikumira.

Azwi cyane ku kuba ubwo intambara yatangiraga, ari we wari uyoboye Ingabo za Ukraine zakumiriye u Burusiya kuwigarurira umujyi wa Kiev.

Yabaye kandi umucurabwenge w’igitero ingabo za Ukraine zagabye ku Barusiya mu gace ka Kharkiv mu mpeshyi ya 2022, ndetse kuva icyo gihe yahise agirwa ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu gice cy’uburasirazuba bwa Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *