Ubwoba n’urwikekwe bikomeje kuzamuka ku isi nyuma y’aho igihugu cya Koreya ya Ruguru gitangarije ko cyagerageje kandi bigacamo igisasu cya missile cyambukiranya imigabane (ICBM). Igisasu bivugwa ko gifite n’ubushobozi bwo kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwuka mubi ukaba ukomeje kuzamuka kubera ubushobozi bw’igisirikare cya Koreya ya Ruguru n’ubuyobozi bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buyobowe na Donald Trump usa nk’uwiteguye isaha iyo ari yo yose ggutera Koreya ya Ruguru.
Mu gihe rero Koreya ya Ruguru irimo kongera ubushobozi mu kugerageza ibisasu icura, umunyamabanga wa leta ushinzwe ingabo muri Amerika, Jim mattis bakunda guhimba ‘Imbwa y’Insazi’ (Mad Dog), we yaburiye Koreya ya Ruguru avuga ko Koreya ya Ruguru niyibeshya igakoresha intwaro kirimbuzi zayo izahura n’akaga gakomeye.
Ku rundi ruhande, ibindi bihugu nabyo ntibiryamye bikomeje amasiganwa mu gucura ibitwaro bya kirimbuzi kandi byose byishingikiriza umuutekano wabyo. Mu Ukuboza umwaka ushize, perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu nama y’abakuru b’ingabo yatangaje ko kongera ubushobozi bw’ingufu za kirimbuzi bigomba kuba mu bikorwa nyamukuru bizibandwaho muri uyu mwaka wa 2017. Donald Trump nawe ku rundi ruhande akaba yaremeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zigiye kurushaho kongera intwaro zazo za kirimbuzi kugeza igihe Isi izisubiriraho ku kijyanye n’intwaro za kirimbuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese izi ntwaro zose zicurwa zizakoreshwa iki ko amafaranga azigendaho atagira ingano?
Kuri ubu ku isi harabarirwa za miliyoni za kilotons z’ibiturika bikoreshwa n’igisirikare gitandukanye hirya no hino.
Ibihugu bizwiho gutunga intwaro za kirimbuzi kuri ubu byose hamwe byibitseho ibisasu bikabakaba mu 15,000. Ibyinshi bikaba biri mu bubiko bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya nk’uko byemezwa n’ishyirahamwe rishinzwe kugenzura intwaro (Arms Control association).

Ibihugu kugeza ubu byibitseho intwaro za kirimbuzi?
Ibihugu bitanu bitunze intwaro za kirimbuzi ni: U Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi akaba ari ibihugu byemejwe ku mugaragaro bitunze izi ntwaro n’amasezerano abuza gukomeza gutunganya intwaro za krimbuzi.
Aya masezerano yemera ko ibi bihugu bitunze izi ntwaro, ariko akabuza gukomeza kubyubaka no kuzabitunga ubuziraherezo, aho ibi bihugu byari byariyemeje gusenya ibyo bitwaro isi ikazasigara itarangwaho intwaro za kirimbuzi. Aho kugirango bikorwe, ibindi bihugu byagiye byubaka izi ntwaro, ibi byari bibifite nabyo birakataje bibyongera.
Usibye ibihugu 5 byavuzwe, hari ibindi bihugu bine bizwiho ko bitunze intwaro za kirimbuzi: Pakistan, u Buhinde, Israel na koreya ya Ruguru. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya ariko nibyo bitunze byinshi muri ibi bitwaro aho byihariye 88% byazo.
Intwaro kirimbuzi (Nuclear Weapons) zifite ubushobozi bungana iki bwo kwica ?
Ku Isi kuri ubu harabarirwa ibisasu bya kirimbuzi 14,900 bifite ubushobozi bwo kwiza amamiliyoni n’amamiliyoni y’abaturage ndetse bikarimbura imijyi itari micye.
Nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwa The Telegraphy, bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya byishyize hamwe bitunze megatons 6,600 z’ibitwaro bya kirimbuzi. Megaton imwe ikaba ingana na toni miliyoni. Izi zikaba ari inshuro 10 z’ingufu izuba ryohereza ku isi buri munota.

Nk’uko byemezwa na none n’urubuga, NukeMap, ngo igisasu kimwe cya bombe ya B-83 kiri mu bubiko bwa Amerika gishobora guhitana 1,400,000 by’abantu, mu gihe cyagira inkomere abandi miliyoni 3,700,000, mu gihe ubushyuhe bwacyo bushobora kugera mu birometero 13.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande, ‘Tsar Bomba’, igisasu cya bombe kiruta ibindi u Burusiya bwagerageje, ngo kiramutse kirashwe ku mujyi wa New York gishobora guhitana miliyoni 7,600,000 z’abantu mu gihe cyagira inkomere miliyoni 4,2. Ubushyuhe cyateza bwo ngo bushobora kugera mu birometero 7,880 bikagira ingaruka ku zindi miliyoni z’abantu.

Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bigenzurwa n’amasezerano menshi atandukanye byagiranye ashyiraho umubare ntarengwa n’ubwoko bw’ibisasu n’uburyo bwo kubikoresha bafite.
Mu gihe igihugu kimwe muri ibi kizaba cyongereye ubushobozi bwacyo bw’ibisasu bya kirimbuzi nk’uko abayobozi babyo baherutse kubyemeza, ngo byazatuma Isi yongera kwisanga mu Ntambara y’ubutita.
Iyi mibare yatanzwe mu nkuru ituruka muri Arms Control Association ngo ntabwo umuntu yayifata nk’ihame kubera ko kenshi za guverinoma z’ibihugu zinagira ibanga amakuru ku bushobozi bw’ubwirinzi bifite cyangwa intwaro bitunze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


