Rwamagana: Abiga muri Kaminuza bahawe mudasobwa bibukijwe inshingano bahabwa n’amasezerano basinye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi 8 Abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana bategereje guhabwa mudasobwa mudasobwa zo kwifashisha mu masomo yabo bazihawe basabwa kuzifata neza.

Iki gikorwa cyo guhabwa izo mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo i3 cyabaye ku wa 09 Gashyantare 2024, aho cyabanjirijwe n’ibiganiro byerekeranye n’imikoreshereze ndetse n’imicungire inoze yazo.

abayobozi babanje gusobanurira abanyeshuri bazihabwa uko amasezerano ateye mu rwego rwo kugabanya ibibazo byajyaga bibaho bitewe no kudasobanukirwa amasezerano.

Abanyeshuri 227 nibo bari ku rutonde rwabemerewe inguzanyo ya mudasobwa, abari bemerewe ni abo mu mwaka wa kabiri n’uwagatatu gusa mu gihw abiga mu mwaka wa kane bo ntibarebwaga n’iki gikorwa.

Umwe mu banyeshuri bahawe mudasobwa yasabye ko ‘mudasobwa’ yashyirwa mu kirango cya kaminuza nk’igihamya cy’uko kaminuza ishyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire.

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza i Rwamagana, abinyujije kuri X yagize ati “Turashimira cyane Kaminuza y’u Rwanda kubwo kongerera ubushobozi abanyeshuri bayigamo binyuze muri gahunda yayo ya gira mudasobwa munyeshuri, ndahamya ko ubu buri munyeshuri uhawe mudasobwa agiye kugira iterambere mu ikoranabuhanga.

Uyu munyeshuri witwa Nabayo Thierry yakomeje avuga ko byaba bishimishije cyane, kaminuza y’u Rwanda iramutse ifashe mudasobwa ikayongera mu birango byayo.

Mu kiganiro na BWIZA, Nabayo Thierry yagize ati “Kuba twahawe mudasobwa ni uburezi burenga imbibi, ibi bizongera ireme ry’uburezi ku banyeshuri biga muri kaminuza kuko bizatuma abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda bisanga mu isi ya technology, mu buryo burushijeho bamenye n’ibikorerwa ahandi ku isi. Twabyishimiye cyane ku buryo twumva iyi Computer yashyirwa no mu kirango cya kaminuza y’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’intambwe cyakwimakaza technology mu guharanira uburezi bufite ireme.”

Olivier Niyonkuru nawe n’undi munyeshuri watangaje ko bitewe n’inyota agira yo gukora ubushakashatsi, mudasobwa ahawe igiye kumubera ikiraro cyo kwambukiraho agakora ubushakashatsi bwe nta mbogamizi. Yivugiye ko mudasobwa zari zaratinze ariko yishimiye ko zije ataracika intege. Yongeye kandi ashimira ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda, HEC na BRD budahwema kureba kure mu guteza imbere imyigire y’abanyeshuri.

Uwitwa Iradukunda Marie yemeje ko Kaminuza y’u Rwanda itumye aba umusilimu. Ati “Birangiye nanjye mbaye umusilimu kubera UR!” Ni mu gihe uwitwa Mugabo we abona afite umukoro ukomeye wo gucunga mudasobwa ahawe kuko afite impungenge ko rimwe inzu babamo bazayipfumura yagiye kwiga ayisize, cyangwa se bakayimwamburira mu nzira.

Mu masezerano avuguruye agenga inguzanyo y’inyongera ya mudasobwa, hongewemo ingingo zisobanura uburyo uwibwe mudasobwa agomba kubigenza. Muri izo ngingo harimo ivuga ko mu gihe umunyeshuri bamwibye mudasobwa agomba gushyikiriza ikibazo Polisi hanyuma bikemezwa ko yibwe bikanamenyeshwa ubuyobozi bwa kaminuza kugirango abe yafashwa.

Umwe mu bayobozi batangaga izi mudasobwa yatangarije BWIZA ko igikorwa cyo gutanga mudasobwa cyagenze neza muri rusange kuko ntabibazo byabonetse bidasanzwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rwamagana: Abiga muri Kaminuza bahawe mudasobwa bibukijwe inshingano bahabwa n’amasezerano basinye
    Iyo kaminuza ni ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *