MINICOFIN yatangaje ingano y’umutungo uziyongera mu isanduku ya Leta 2023-2024

Sangiza iyi nkuru

Ingengo y’imari ivuguruye iziyongeraho miliyari 85,6 z’amafaranga y’u Rwanda Ku wa 8 Gashyantare 2024, ari nako umutungo winjira mu isanduku ya Leta uziyongera.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ubwo yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024 kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2024.

Yagaragaje impinduka z’ingenzi mu ngengo y’imari ya 2023-2024, avuga ko umutungo winjira mu isanduku ya Leta uziyongeraho 1,7%, uve kuri miliyari 5.030 ugere kuri miliyari 5.115,6 z’amafaranga y’u Rwanda, ahanini biturutse ku bwiyongere bw’impano n’inguzanyo bituruka hanze.

Yavuze kandi ko biteganyijwe ko amafaranga Leta ikoresha aziyongeraho angana na 1,7%, akava kuri miliyari 5.030,0 akagera kuri miliyari 5.115,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri vugurura rigaragaza impinduka mu mikoreshereze y’ingengo y’imari ikoreshwa mu bikorwa bya burl munsi, ingengo y’imari y’iterambere, n’ingengo y’imari izakoreshwa mu kwishyura inguzanyo.

Biteganyijwe ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’ibikorwa bya buri munsi aziyongeraho miliyari 11,8, ave kuri miliyari 2.901,4 yari yagenwe mu ngengo y’imari ya mbere agere kuri miliyari 2.913, mu gihe amafaranga akoreshwa mu gushora imari aziyongeraho miliyari 83,7, akava kuri miliyari 1.894,7 yateganyijwe mu ngengo y’imari ya mbere, akagera kuri miliyari 1.978,3.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24.

Abadepite bashimye ko amafranga yiyongereye yashyizwe mu bikorwa by’iterambere, basaba ko hakomeza kongerwa imbaraga mu kuzamura ibyoherezwa hanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *