Burundi:Nta munyamakuru uzongera gufungirwa ibyo yatangaje niyo byaba birimo amakosa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Burundi abanyamakuru bajyaga bavuga ko bahohoterwa rumwe na rimwe bikabaviramo gufungwa, kuri ubu Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko nta munyamakuru uzongera gufungirwa amakosa y’umwuga

Itangazo rivuga ko kuva hagiyeho ibwiriza ryo muri Nzeri 2018, rigenga gutangaza amakuru, abakorera muri icyo gice bose bahuriza ku gitekerezo cy’uko ingingo zimwe na zimwe z’iryo tegeko zasubirwamo.

Bavuga ko byafasha mu gukomeza “demokarasi n’ukwishyira n’ukizana kw’abenegihugu mu gutanga ibitekerezo byabo, no kujyana n’ibihe mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru.”

Mu bishya iri tegeko rishya rizanye harimo:

Kujyana n’ibihe mu iterambere ry’ibitangazamakuru, kwagura uburenganzira bw’umunyamakuru n’ibinyamakuru n’ibyo basabwa

Kuzamura igice cya Sinema no kukimenyekanisha,gukuraho igihano cyo gufungwa ku munyamakuru wakoze amakosa y’umwuga, kigasimburwa no kuriha ihazabu.

BBC itangaza ko ngo muri iyi nama hanzuwe ko aho gufunga umunyamakuru, hazajya hatangwa ihazabu ku makosa yakozwe n’umunyamakuru mu mwuga yaba hagati y’ibihumbi 500 FBU na 1,000000FBU.

Uburundi bwafashe izi ngingo , mu gihe umunyamakuru Floriane Irangabiye ufunzwe ashinjwa ibyaha birimo guteza imidugararo muri rubanda.

Mu 2019, abanyamakuru ba Iwacu, Agnès Ndirubusa, Christine Kamikazi, Egide Harerimana na Terence Mpozenzi n’abo nigeze gufungwa bamara iminsi 430 muri gereza mbere yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye mu Ukuboza 2020.

Gusa harimo abakomeje gushidikanya kuri iyo myanzuro bavuga ko itazubahirizwa ahubwo ari amareshyamugeni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *