Kirehe: Umubyeyi wanze kuvuza umwana we kugeza mu gisebe hajemo ibisimba yakebuwe

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe bamwe mu babyeyi barashinjwa gutererana abana babo ku buryo bamwe binabaviramo ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu. Nyuma y’uko hari abatinda kujyana abana babo kwa muganga, byagaragaye ko ababyeyi bo muri aka karere bakwiye kwigishwa bakamenya ko umwana aba afite uburenganzira bwo kuvuzwa kandi kare.

Umwe mu babyeyi baganiriye na BWIZA yari arwaje umwana we w’imyaka 6, ubwo twamusangaga mu bitaro by’aka karere ka Kirehe, uyu mwana se yivugira ko amazi ari yo yamwokeje arimo arakina mu rugo rw’umuturanyi. Nyuma yo kotswa n’amazi ashyushye y’ibishyimbo ku wa gatanu tariki 09 Gashyantare 2024, uyu mwana yagumishijwe mu rugo na nyina umurera kuko se yari yaragiye guhiga ibibatunga.

Umunsi ukurikiyeho mama w’uyu mwana yaje kumujyana mu kigo nderabuzima aho bamwandikiye imiti ntiyayigura, ahubwo ahitamo kwivuza magendu. Ku cyumweru nibwo papa w’uyu mwana yahurujwe n’abaturanyi be bamubwira ko umwana we yatangiye kunuka. Byihuse yahise ava i Nyagatare amaguru adakora hasi, yahageze i saa sita z’ijoro ahita ajyana umwana we kwa muganga.

Nyuma y’iyo minsi yose nibwo se w’umwana yaje gutahuka asanganirwa n’inkuru y’umwana ufite igisebe gifite impumuro idasanzwe yatewe n’ubushye.

Ubwo twegeraga uyu mwana n’umubyeyi we, ndetse n’umuturanyi wari waje kubasura, twasanze ibisimba bipfupfunuka aho umwana yahiye, umunuko wari ukabije ku buryo byagoraga uwamwegeraga. Umwana ntiyabaga atuje habe ntamba kubw’impumuro mbi ndetse n’ibisimba bifite ibara ry’umweru ‘inyo’ byabaga bimubangamiye.

Umubyeyi w’uyu mwana yifashe ku kananwa yagize ati “habayeho uburangare rwose, yari ari kumwe na nyina njye nari naragiye guhiga ubuzima, nahageze iri joro ryakeye ari nabwo nahisemo guhita mwihutana nkamuzana hano kwa muganga.”

Umuganga wakurikiranaga uyu mwana, yagiriye inama ababyeyi ko bagomba kujya bihutira kuvuza abana babo, kuko umwana hari igihe abirenganiramo. Yifashishije urugero rw’uyu mwana wari waratangiye kuzana umunuko, ndetse n’udusimba tugaragaza ko atitaweho n’ababyeyi be.

Umubyeyi w’uyu mwana yabwiye BWIZA ko abonye isomo ridasanzwe. Yagize ati “Sinzongera gutinda kuvuza umwana n’iyo byaba bidakomeye.” Uyu mubyeyi yagiriye inama ababyeyi bagenzi be bari bafite imyumvire yo gutinda kujyana abana kwivuza, yavuze ko ibyamubayeho byatumye yigaya, ariko kandi bikanatuma afata ingamba zikomeye zigamije kurengera ubuzima bw’umwana we.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu mubyeyi w’umugabo yari ari hafi y’umwana we bari kuganira. Umwana yatubwiye ko atuje noneho ibisimba bitakiri kugendagenda. “Hari icyizere cyo gukira agasubira kwiga kuko yatangiye kwitabwaho” ibi byatangajwe n’umwe mu baganga bari barimo kumuvura ubwo umubyeyi yari ababajije niba umwana we azakira.

Ibyabaye kuri uyu mubyeyi byenda gusa nk’iby’undi mubyeyi wemeje ko imbwa yamuririye umwana ariko akamuzana kwa muganga haciyeho iminsi itatu. Ubwo imbwa y’abaturanyi be yaryaga umwana we ntiyamuvuje hakiri kare. Yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa kuko yashatse no kubeshya abaganga ko yamuvurije kuri poste de sante, ubusanze zitagira umuti w’urukingo uhabwa umuntu wariwe n’imbwa. Mu minsi ishije hariho umwana kandi wahitanwe n’ibisazi by’imbwa kubera gutinda kumuvuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *