Abaganga bo muri Afurika y’Epfo baratangaza ko hari umwana w’imyaka 9 y’amavuko wanduye agakoko gatera sida avuka ariko amaze igihe kinini atarakenera imiti nyuma y’uko yahawe imiti myinshi nyuma gato yo kuvuka.
Iyi nkuru dukesha BBC irakomeza ivuga ko uyu mwana amaze imyaka 8 n’igice nta bimenyetso agaragaza by’uko afite virusi ya sida.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu ngo akaba yarandujwe na nyina akivuka mu mwaka wa 2007 nk’uko iyi nkuru ivuga ko umwirondoro w’uyu mwana wagizwe ibanga, ikomeza ivuga.
Ubusanzwe umuntu wanduye virusi ya sida akenera imiti igabanya ubukana buri munsi mu rwego rwo kurwanya ko iyi virusi ikomeza kwangiza ubwirinzi bw’umubiri.
Biravugwa ko uburyo burinda uyu mwana nibumara kumenyekana bushobora kuzaherwaho hakorwa imiti mishya ya sida cyangwa urukingo rwa virusi yayo.
Kugeza ubu ku isi abantu banduye virusi ya sida babarirwa muri miliyoni 36,7. Abagera kuri 53% byabo gusa nibo babasha kubona imiti igabanya ubukana. Mu Rwanda, abanduye virusi ya sida babarirwa kuri 3% by’Abanyarwanda nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ibigaragaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


