Kinshasa: Amabendera ya Amerika n’u Bubiligi yatwitswe n’abigaragambya bariye karungu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Gashyantare, Abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo barashe ibyuka biryani mu maso mu gutatanya abigaragambyaga batwitse amapine n’amabendera ya Amerika n’u Bubiligi hafi y’ahari icyicaro cya za ambasade zitandukanye z’ibihugu by’iburengerazuba n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu murwa mukuru Kinshasa.

Abigaragambyaga bavuga ko barakajwe n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo, kuri ubu bazanye amayeri mashya yo kwibasira za ambasade, bavuga ko Uburengerazuba bushyigikiye u Rwanda bashinja gushyigikira inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira Umujyi wa Goma.

U Rwanda rwakunze guhakana ibyo birego ariko abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntibabikozwa.

N’ubwo umutekano wari wakajijwe nyuma y’uko abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imodoka za wo bagabweho igitero ku wa Gatandatu, amatsinda y’abigaragambyaga yateraniye kuri ambasade za Amerika n’u Bufaransa ndetse n’ibiro by’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo buzwi ku izina rya MONUSCO.

Bamwe bateye amabuye, bagerageza kumena camera z’umutekano kuri bimwe mu biro bya Ambasade ya Amerika, mu gihe abandi basakuzaga bati “muve mu gihugu cyacu, ntidushaka uburyarya bwanyu”.

Pepin Mbindu winjiye muri iyo myigaragambyo yagize ati: “Abanyaburengerazuba bari inyuma yo gusahura igihugu cyacu, u Rwanda ntirukora rwonyine, bityo bagomba kuva mu gihugu cyacu.”

Abari aho bakomye amashyi ubwo umwe mu bigaragambyaga yakuraga ibendera ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku marembo ya hotel nini iri rwagati muri Kinshasa, nk’uko bigaragara ku mashusho yasangiwe kuri X. Reuters yo ivuga ko itabashije kugenzura iyo videwo.

Umumotari witabiriye imyigaragambyo imbere ya Ambasade ya Amerika, Fabrice Malumba yagize ati: “Umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka mu gihe Abanyekongo bicwa; batera inkunga u Rwanda.”

Ku Cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula yahuye na ba ambasaderi n’abahagarariye ibihugu byabo mu buryo bunyuranye muri Congo, abizeza gufata ingamba zo kubarinda.

General Blaise Mbula Kilimba Limba, Umuyobozi wa Polisi ya Kinshasa, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ati: “Nkuko mubibona, turimo gucunga umutekano wa za ambasade z’abafatanyabikorwa ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko biteganywa n’Amasezerano y’i Vienne.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *