Kuri uyu wa Mbere, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) bakoze inama yo gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa cy’amasomo yo kubungabunga amahoro. Iyi nama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen. MK Mubarakh.
Mu ijambo rye, Gen MK Mubarakh yavuze ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuva mu 2004, ariko hakaba nta rubuga rwagenewe gusangira amasomo yizwe muri ibyo bikorwa, nyamara hari byinshi byo gusangira no kwigira ku bandi.

Yagize ati: “Kubungabunga amahoro bihura n’umutekano mwinshi, imbogamizi z’amakuru y’ubutabazi na politiki, amakuru atari yo cyangwa ayobya ndetse n’amagambo y’inzangano byongereye urundi rwego kuri ibyo bibazo bigira ingaruka ku kurengera abaturage, ndetse no ku mutekano w’ingabo zo kubungabunga amahoro. Usibye gusangira amasomo n’imikorere no kugerageza ibitekerezo bishya, iki kigo gishobora kuba nk’inyongera y’amahugurwa mu gihe haboneka ibikoresho bihagije kandi bya ngombwa. ”

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro bufatwa nk’ingirakamaro ku mahoro y’Isi kubera ko bwahinduye imikorere bukava mu buryo gakondo aho kuri ubu buhuza inshingano zirimo izijyanye n’umutekano n’izindi zo kwita ku baturage.

Guhuza n’ibibazo by’umutekano biriho ubu ni ngombwa mu kongera ingufu za Loni mu kubungabunga amahoro.


