Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo gukora iperereza ku kibazo cy’umupolisi mukuru wo muri Kenya basanze yapfiriye mu cyumba cya hotel i Washington DC.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Gashyantare mu gitondo, nibwo umurambo wa Komiseri wa Polisi (CP) Walter Nyamato Nyankieya, wabonetse mu cyumba cye cya hotel.
Yari mu itsinda ry’abapolisi boherejwe i Washington mu mahugurwa ku bikorwa by’umutekano nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star rwo muri Kenya ivuga.
Uyu mupolisi yakoraga ku cyicaro gikuru cya Polisi nk’umufasha wihariye w’Umugenzuzi Mukuru wungirije wa Polisi, Noor Gabow.
Impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana.
Bagenzi be bavuze ko bategereje ko abyuka bagaheba, bajya kumureba, bagasanga umurambo ku buriri.
Umugenzuzi Mukuru wungirije wa Polisi, Noor Gabow, yamusobanuye nk’umupolisi witangaga kandi ukora cyane.


