Brig Gen (Rtd) Geraldine Janet George, umunya-Liberiakazi wize mu Rwanda, yagizwe Minisitiri w’Ingabo za kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.
George yize amasomo ya gisirikare azwi nka “Company Commander Course” mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ingabo, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Liberia ndetse n’indi mirimo itandukanye ya gisirikare irimo kuba umujyanama mu by’amategeko ku cyicaro gikuru cy’igisirikare n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa.
Usibye kuba ari umusirikare Brig Gen George, anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga yavanye muri Kaminuza ya Webster yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu byerekeye ubutabera ku byaha yakuye muri Kaminuza ya African Methodist Episcopal Zion University College y’i Monrovia.
Brig Gen (Rtd) Geraldine yasimbuye Prince Charles Johnson III weguye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’abasirikare b’abagore.


