Leta ya Afurika y’Epfo yinjiye mu kibazo cy’abarwanira imitungo Ivan Ssemwaga yasize

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho habonekeye undi muntu wanditswe ku mitungo ya Ssemwanga, irimo amashuri n’amazu ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo, abo mumuryango we bahagurutse basaba iki gihugu gukurikirana imitungo yasize.

Amakuru mashya aturuka muri Afrika y’epfo, avuga ko ubuyobozi bwo muri iki gihugu, buri gushaka uburyo bwakiranura abagize umuryango wa Ivan Ssemwanga, nyuma y’aho ubuyobozi bwasanze imitungo irimo amashuri, n’izindi nyubako za byanditswe ku mazina y’uwitwa All Senyomo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu wanditsweho iyi mitungo yahoze arerwa na Ssemwanga, avuga ko nyirimitungo ari nawe wamuhaye uburenganzira bwo gucunga imitungo ye, ngo kuko ntawundi muntu yariyizeye mu bo muryango we.

Ubusanzwe imitungo ye iri muri Afurika y’Epfo yari yareguriwe uwahoze ari umugore we, Zari mu nama y’umuryango yateranye nyuma y’ishyingurwa rya Ssemwanga.

Kugeza ubu ikibazo cyahagurukije imiryango yose, ahanini kubera gutinya ko bashobora kuyibura, Leta ya Afurika y’Epfo yatangiye gukurikirana ibijyanye n’iyi mitungo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *